CHAN: Ibipimo bishya bya Covid-19 byagaragaje ko 3 bonyine mu bakinnyi ba RDC aribo banduye aho kuba 13
Ibisubizo bishya by’ibipimo bya COVID-19 byafashwe abagize ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagaragaje ko abanduye iki cyorezo ari batatu aho kuba 13 nk’uko byari byatangajwe ku wa Gatanu.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irakina na Cameroun mu mukino wa ¼ cya CHAN 2020 uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro.
Umunsi umwe mbere y’uko haba uyu mukino, ku wa Gatanu, ibisubizo byafashwe ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari byagaragaje ko abakinnyi 10 n’abandi batatu barimo umutoza Florent Ibenge wari uherutse gukira, banduye COVID-19.
Ibi ntibyanyuze abayoboye iyi kipe muri Cameroun, dore ko abo 13 bari kwiyongera ku bandi icyenda barwaye COVID-19 kuri ubu bari mu kato i Douala n’i Yaoundé.
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Théobald Binamungu, yandikiye Ubunyamabanga bwa CAF avuga ko ibisubizo bahawe bidasobanutse bitewe n’uko babanje kubibwirwa n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Cameroun, amasaha abiri mbere y’uko babimenyeshwa na CAF.
Yongeyeho ko kandi laboratwari yabisuzumye itandukanye n’iyari yakoze ibyafashwe ku wa 27 Werurwe bikagaragaza ko umutoza Florent Ibenge n’abakinnyi batatu barimo kapiteni Ley Matampi bakize, bityo asaba ko hakongerwa gufatwa ibindi bishya.
Ibi bipimo byafashwe mu ijoro ryakeye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu byasohotse bigaragaza ko abarwaye ari batatu barimo abakinnyi babiri: Karim Kimvuidi na Philippe Kinzumbi ndetse n’undi umwe mu bagize ikipe y’abaganga b’iyi kipe.
Kuba ibisubizo byaje bitandukanye n’ibyari byatangajwe ku wa Gatanu byatumye bamwe bashinja Cameroun guhimbira andi makipe igamije kugira ngo biyorohereze mu kibuga, izegukane iri rushanwa yakiriye.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze kwegukana CHAN inshuro ebyiri muri eshanu ziheruka, ni kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Comments are closed.