FERWAFA yongeye ishyira akamwenyu ku bakinyi b’Amavubi

Ubwanditsi
2 Min Read

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bemerewe gukubirwa kabiri agahimbazamusyi basanzwe bahabwa, mu rwego rwo kubongerera imbaraga mbere yo gucakirana na Mali mu mukino w’ishiraniro ugamije gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027).

Iki cyemezo cyatangajwe na Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Bamako muri Mali, nyuma y’imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye muri icyo gihugu.

Yasobanuye ko, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, hafashwe icyemezo cyo kongera agahimbazamusyi abakinnyi bahabwa bitewe n’umusaruro bagezeho, kakikuba kabiri mu mikino ine isigaye mu itsinda K ry’amajonjora ya CAN 2027.

Ubusanzwe, umukinnyi w’Amavubi yahabwaga miliyoni 1,5 Frw iyo ikipe itsinze umukino, naho iyo inganyije agahabwa ibihumbi 750 Frw.

Gusa nyuma y’iki cyemezo, umukinnyi azajya ahabwa miliyoni 3 Frw mu gihe Amavubi yaba atsinze umukino, naho kunganya bikamuhesha miliyoni 1,5 Frw.

Ibi byitezweho kongera ishyaka n’imbaraga mu bakinnyi, cyane ko imikino ibiri iri imbere izahuza u Rwanda na Mali ari ingenzi cyane ku rugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

 

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gucakirana na Mali nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ibanza y’aya majonjora.

U Rwanda rwatangiye rutsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, rukurikizaho gutsinda Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino wabereye hanze y’u Rwanda.

Mali na yo yatangiye neza, itsinda Cap-Vert ibitego 3-1, mbere yo gutsinda Liberia igitego 1-0.

Ibi bivuze ko ibihugu byombi binganya amanota atandatu, buri kimwe kikaba cyaratsinze imikino ibiri kimaze gukina.

Amavubi ari mu rugendo rwo gushaka itike yo kongera gukina Igikombe cya Afurika nyuma y’igihe kirekire, kuko yaherukaga kucyitabira mu mwaka w’i 2004, ubwo cyaberaga muri Tunisia.

 

Umukino ubanza uzahuza Mali n’u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, kuri Stade du 26 Mars i Bamako muri Mali, guhera saa tatu z’ijoro (21:00) ku isaha y’i Kigali.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe yombi azongera guhura mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, na wo ukazatangira saa tatu z’ijoro.

Kuri Amavubi, iyi mikino ibiri ni amahirwe akomeye yo kwihagararaho no kurushaho kwegera itike ya CAN 2027, mu gihe gutsinda Mali byayongerera amahirwe yo gukomeza kuyobora Itsinda K.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *