Musanze: Abanyeshuri 32 bo mu bihugu 5 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi.
Kuri uyu wa Gatanu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, Abanyeshuri 32 baturutse mu bihugu 5 byo muri Afurika aribyo Kenya, Namibia, Somalia, Sudan y’Epfo n’u Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru bari bamaze umwaka bahabwa.
Abagiye guhabwa impamyabumenyi, harimo abanyarwanda 25 bakora mu nzego z’umutekano, iki akaba ari icyiciro cya 9, naho aya masomo bakaba barayatangiye umwaka ushize.
Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo uyu munsi, ahamya ko bahawe ubumenyi bubashyira ku rwego rwo hejuru mu mirimo yabo bashinzwe yo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu .
Muri aba kandi 27 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, bahawe na Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amahoro no guhosha amakimbirane.
Comments are closed.