Umuteramakofi yitabye Imana nyuma yo guhondagurwa ibipfunsi biremereye.

6,282
Kwibuka30
After the fight, Mexican boxer Janet Zacharia is reported to be in critical  condition
Zacharias Zapata umukobwa wakinaga umukino w’iteramakofi yaraye yitabye Imana azize ibikomere yagiriye mu mukino

Umuteramakofi w’Igitsina gore witwa Janet Zacharias Zapata ufite inkomoko mu gihugu cya Mexique yitabye Imana kuri uyu wa gatanu taliki 3 Nzeli 2021 azize ibikomere yari aherutse guterwa n’ibipfunsi biremereye yakubiswe ubwo yari ari mu mikino ku wa gatanu taliki 29 ukwa munani 2021 mu mukino wabereye mu gihugu cya Canada muri Leta ya Montreal.

Zacharias Zapata w’imyaka 18 gusa yari ishusho ikomeye cyane mu mukino wo guterana ibipfunzi mu bagore, ku munsi wa gatandatu taliki ya 29 ukwezi gushize nibwo yahuriye mu kibuga n’uwitwa Marie Pierre Holly

Zacharia Zapata yakomeje gukubitwa ibipfunsi byinshi kandi biremereye, ariko biza kuba bibi cyane ubwo yakubitwaga igipfunsi kiremereye cyane ku buryo cyatumye akantu gakingira akanwa kavamo karatakara hasi, kuva ubwo, Zacharia yahise yihutishwa kwa muganga nyuma y’amasaha make ajya muri Koma kugeza ubwo ejo bundi yitabye Imana.

Kwibuka30
After the fight, Mexican boxer Janet Zacharia is reported to be in critical  condition
Iki nicyo gipfunsi cya nyuma yakubiswe gituma n’akantu gakingira amenyo yo mu kanwa gatakara hasi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.