Nyamagabe : Polisi yafashe uwacuruzaga amavuta azwi nka mukorogo

3,363

Abapolisi bo mu   ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) bakorera  mu Karere ka Nyamagabe bafashe uwitwa  Ndikuryayo Pascal w’imyaka 26, acuruza  amoko atandukanye y’amavuta  atemewe mu Rwanda yangiza  uruhu azwi ku izina rya mukorogo.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagali ka Nyamugari, mu Murenge wa Gasaka, kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare, 2022.

Ndikuryayo amaze gufatwa yavuze ko ari ubwa mbere yari  abigerageje.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,  Superintendent of Police  (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko uyu mucuruzi yafashwe k’ubufatanye n’ abaturage batanze amakuru bavuga ko  acuruza amavuta atemewe.

Yagize ati:”Turishimira abaturage baduhaye amakuru ko Ndikuryayo  acuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, tukimara kumenya aya makuru twagiye muri Butike ye dusanga acuruza amoko y’amavuta menshi harimo ayangiza uruhu (mukorogo) ahita afatirwa mu cyuho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje akangurira abacuruza aya mavuta n’ababitwkereza kubireka kuko nta mahirwe bazabigiriramo  ahubwo bazafatwa bafungwe. Yashimiye abatanze amakuru akangurira n’abandi kujya batanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.

Ndikuryayo yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka kugira ngo hatangire iperereza.


Comments are closed.