Bwana KWIZIGIRA Jean Claude ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA yanyomoje amakuru yavugaga ko yitabye Imana azize impanuka.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Kamena, uyu mugabo uzwi cyane mu rubuga rw’imikino yavuze ko bibaye ngombwa ko agira icyo avuga nyuma y’amakuru y’ibihuha y’urupfu rwe yashyizwe hanze n’uwitwa NKOTANYI Emmy kuri Tik Tok, ndetse asaba RIB gukurikirana uwo witwa Nkotanyi Emmy.
Bwana Kwizigira ukunze kwiyita “Lee” yagize ati:”…bibaye ngombwa ko mvuga kuko ndabona benshi mu nshuti zanjye bahangayitse kubera ko hari umuntu wiyita NKOTANYI Emmy kuri Tik Tok wavuze ko nitabye Imana nzize impanuka, nabamenyeshaga ko ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite…”
Kugeza ubu RIB ntiragira icyo ivuga kuri ubu butumwa yasangijwe, ariko na none kugeza ubu ntituramenya niba uyu mugabo azatanga ikirego kuri RIB, twagerageje no kumuvugisha ku murongo wa Terefoni ariko ntibyadukundira.
