Ethiopia: Abiy Ahmed arizeza ko intambara muri Tigray ‘izarangira’ mu gihe cya vuba.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko intambara iri mu ntara ya Tigray mu majyaruguru “izarangira kandi amahoro akaganza”.
Yavuze ibi kuwa kane ariho afungura ikigo cyo guteza imbere impano muri leta y’akarere ka Oromia.
Yagize ati: “Uko ibintu byifashe mu majyaruguru ya Ethiopia bizarangira, amahoro azaganza.
“Ntabwo tuzakomeza kurwana iteka. Nizeye ko mu gihe cya vuba tuzahagararana n’abavandimwe bacu bo muri Tigray mu mahoro n’iterambere.”
Abiy yasabye abanya-Ethiopia gukorera hamwe ngo bateze imbere igihugu cyabo aho gucanamo kubera amoko n’ukwemera bitandukanye.
Kuwa kane, leta ya Ethiopia yemeye ubutumire bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa mu biganiro by’amahoro bizaba kuwa mbere tariki 24 Ukwakira muri Africa y’epfo.
Ni ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara imaze kugwamo umubare w’abantu utaramenyakana, na miliyoni z’abandi bavuye mu byabo.
Kuwa kane ingabo za Tigray zishinje ingabo za Ethiopia n’iza Eritrea kwica abantu barindwi b’urubyiruko mu mujyi wa Shire ziherutse gufata kuwa kabiri w’iki cyumweru.
Comments are closed.