Chriss Easy agiye gukorera indirimbo nyina witabye Imana

0
kwibuka31

Umuhanzi Chriss Easy urimo guca mu bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we (nyina) hamwe na nyirakuru yateguje indirimbo yahimbiye nyina.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Chriss Easy yateguje indirimbo yise Naumia, avuga ko yayihimbiye nyina bari inshuti.

Yanditse ati: “Sweetheart Mama, sinakuzanira indabo, sinabasha kugufata mu kiganza, ariko nagukoreye iyi ndirimbo ni yo mpano yonyine mfite kuguha nonaha.”

Akomeza agira ati: “Ruhukira aho abamarayika baririmbira nanjye nzahora nkuririmbira inaha bihoraho, komeza ushashagirane nk’urumuri rw’ijuru rugukikije. Ndagukunda mah.”

Chriss Eazy yapfushije nyina tariki 13 Kamena 2025, nyuma apfusha nyirakuru ku itariki ya 24 Kamena 2025.

(Src:Imvaho)

Comments are closed.