Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye kongera guhurira hamwe mu gikorwa cyitwa “Journée Sportive” ku nshuro ya 14

Ubwanditsi
3 Min Read

Abanyarwanda batuye mu Bubirigi no mu bindi bihugu bihana imbibi na bwo, hamwe n’inshuti zabo, biteganyijwe ko bazahurira mu Mujyi wa Namur ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, mu gikorwa ngarukamwaka cya siporo kizwi nka “Journée Sportive 2026”.

Iki gikorwa cyamaze kuba umuco mu muryango nyarwanda uba muri diaspora, kigamije guhuza abantu binyuze mu mikino, gushimangira ubuvandimwe n’ubusabane, ndetse no guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro umuryango nyarwanda n’inshuti zawo.

Umunsi uzatangirana n’urugendo rw’amaguru (marche) ruzakorwa mu byiciro bitandukanye, aho abazaryitabira bazahitamo intera iri hagati ya kilometero 5 na 15, bitewe n’ubushobozi n’icyiciro bifuzamo kwitabira.

Nyuma y’urwo rugendo, ibikorwa bya siporo bizakomereza kuri Centre Namurois des Sports – Tabora, ahazabera imikino itandukanye igamije guhuza no gususurutsa abayitabiriye. Muri iyo mikino harimo mini-football, basketball, volleyball, tennis, tennis de table (ping-pong) ndetse n’umukino wa kubuguza.

Abategura iki gikorwa bavuga ko usibye kuba ari umwanya wo gukora siporo no kwidagadura, ari n’uburyo bwo gukomeza kubaka umubano hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga, gusangira ibitekerezo no kungurana inama ku buryo diaspora nyarwanda yarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Biteganyijwe kandi ko nyuma y’imikino hazaba umwanya w’ubusabane, ibiganiro n’ubwiyunge bw’abitabiriye, hagamijwe gukomeza kwimakaza umuco wo gufatanya no gukorera hamwe.

Journée Sportive 2026 yateguwe na Diaspora Rwandaise de Belgique (DRB), Ishami rya Namur, ku bufatanye n’Umujyi wa Namur, ndetse n’amashyirahamwe HUMURA-IYUBAKE na CONVIVIALITÉ-RUKUNDO.

Uwitwa Ngenzi uhamya ko atuye mu Bubiligi akaba ahamaze imyaka irenga 15 yagize ati:”Jye ntuye hano mu Bubiligi imyaka itari mike, Journée sportive ni kimwe mubikorwa biduhuza hafi ya twese nyuma y’imirimo ya buri munsi dukorera hano, ni byiza cyane kandi ni ibintu byitabirwa”

Micheline Imanaturikumwe aremeza ko azitabira icyo gikorwa aturutse i Buruseri mu murwa mukuru, avuga ko ashimishijwe n’icyo gikorwa ngarukamwaka cyongeye kugaruka, ati:”Ni ibyishimo kuba tugiye kongera guhura n’abanyarwanda batuye mu Burayi, ni ubwa mbere mbyitabiriye, ariko ndahamya ko bizaba ari ibyishimo kuri twe, tuzasabana, tunezeranwe n’abo dusangiye iguhugu, bizaba ari byiza cyane, sijye uzabona harageze”

Manasseh nawe utuye mu Budage yemeje ko azakora ibishoboka byose ahagere kugira ngo asangire ibyishimo n’abandi, ati:”Nzakora ibishoboka byose mpagere, mfite icyizere ko bizaba ari ibintu byiza, buriya mu Bubiligi hari abanyarwanda benshi, nzanezerwa kongera guhura n’abo tuzatera urwenya mu kinyarwanda“

Uwitwa Phionah nawe uba mu Budage aravuga ko ashobora kuzahagera ndetse akaba yizeye ko azatsinda umukino wo kubuguza, ati:”Jyewe iwacu ni I Nyanza, iwabo w’umuco, nzi kubuguza, ahubwo ibihembo babe babishyize hafi aho kuko nzi kubuguza ndetse no gukina imikino njyarugamba, banyitege, ndasaba Imana izanshoboze kuhagera“

Uyu mwaka iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 14, ikimenyetso cy’uko kimaze kuba imwe mu nkingi zihuza Abanyarwanda batuye mu Bubirigi no mu bindi bice by’u Burayi, binyuze muri siporo, ubusabane n’ubumwe.

Bamwe mu Banyarwanda baba i Namur

Hazakinwa na Tennis

Hazakorwa na marche

Izaba ari umunsi w'ubusabane

N'ibikombe bizatangwa

N'umuco nyarwanda bawukomeyeho

 

N'abana bazaba bahari
Share This Article