Umugaba mukuru w’ ingabo za Uganda UPDF Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye izina rya se mu mazina ye asanganzwe yitwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026 yifashishije konti ye ya X( yahoze yitwa Twitter) yatangaje ko yongeye izina rya se “Museveni” mu mazina ye, bityo akazajya yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni mu mpine bikaba ari MKM.
Gen Muhoozi ni we mfura( uburiza) bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, na Janet Museveni, akaba Kandi mu minsi ishize aherutse gutangaza ko azahatanira kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2031.
Umwanditsi: Mutabazi Jean Bosco