Gemini ya Google yinjiriye ibigo bitatu mu igeragezwa ry’umutekano wa AI

Gilbert
By
Gilbert
2 Min Read

Sosiyete y’ubwenge buhangano ya Google izwi nka Gemini yinjiriye systeme z’ibigo bitatu mu buryo bunyuranye n’amategeko mu gihe cy’igeragezwa ry’ubushobozi bwo kurinda umutekano wo kuri internet.

Illustration of Google logo and Gemini open on a smartphone.

Ni ubwa mbere bigaragaye ko Gemini ishobora gukora igikorwa nk’iki ikoresha ubushobozi bwayo gusa.

Reuters yanditse ko byabaye muri Gicurasi ubwo ikigo Irregular, gikora igenzura ry’umutekano w’ikoranabuhanga, cyakoraga igeragezwa kuri Gemini. Muri iri geragezwa, Gemini yashoboye gushaka amakuru aboneka ku mbuga za internet ndetse igerageza gukoresha amakuru yo afasha kwinjira mu mbuga kugira ngo igere ku mbuga zari ziri mu rwego rw’igeragezwa.

Google yavuze ko muri buri rugero rwagaragaye, Gemini yahise ihagarikwa mbere yo guteza ibindi bibazo. Ibigo byagize ikibazo byamenyeshejwe kandi byafashijwe gukemura ibibazo by’umutekano byagaragaye.

Visi Perezida ushinzwe kubaka umutekano muri Google, Heather Adkins, yavuze ko ibi byerekana akamaro ko kugenzura neza AI ikomeye.

Yagize ati :“Twamenyesheje ibigo bitatu byagize ikibazo, kandi twakoranye n’abadufasha mu igenzura kugira ngo dukore impinduka zikenewe mu buryo bwo kugerageza iyi mikorere. Ibi byerekana akamaro ko gutoza neza uburyo bukomeye bwa AI kugira ngo ikore ibikorwa byayo mu buryo bwizewe.”

Raporo igaragaza ko mu rugero rumwe, Gemini yagerageje gukeka amagambo-banga (passwords) kugeza ibonye uburyo bwo kugera kuri sisitemu zirinzwe. Mu zindi ngero ebyiri, yagerageje gukoresha amakuru yari abitswe ahantu rusange kugira ngo igere kuri sisitemu zari zirinzwe.

Iki kibazo cyongeye kuzamura impungenge ku buryo AI zishobora kurushaho kugira ubushobozi bwo gukora ibikorwa zikoresheje. Abahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko uko AI ikomeza gutera imbere, hakenewe amategeko n’uburyo bwo kuyigenzura kugira ngo ikoreshwe mu buryo butekanye.

Ikigo Irregular cyatangaje ko ibibazo byose byagaragaye byakemuwe nyuma y’uko ibigo birebwa n’iki kibazo bibimenyeshejwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *