Gatsibo: Kutagira amashanyarazi bikomeje gutsikamira ireme ry’uburezi mu mashuri atawufite

Gilbert
By
Gilbert
4 Min Read

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kagera, ruherereye mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kutagira amashanyarazi bibangamira imyigire yabo, by’umwihariko mu masomo ashingiye ku ikoranabuhanga.

Bamwe mu banyeshuri bageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye baganiriye n’Itangazamakuru bavuga ko biga amasomo y’ikoranabuhanga ariko bakaba badafite imashini zo kuyigiraho mu buryo bufatika.

Niyomugabo Gabriel avuga ko hari igihe biga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga ariko bakayiga mu buryo bw’ibitekerezo gusa, kubera ko nta mudasobwa bafite, akagaragaza ko bibagiraho ingaruka mu myigire yabo, akifuza ko hari icyakorwa.

Yagize ati :“Tujya twiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, ariko ntitubone uburyo bwo gukoresha imashini ngo ibyo twize tubishyire mu bikorwa. Ibi bituma amasomo amwe atugeraho mu buryo butuzuye, ikindi ibyo twiga ku kibaho kuba tutabishyira mu bikorwa ku mashini bituma tutabifata neza.”

Dusenge Jasper avuga ko iki kibazo kibahangayikishije kuko biga isomo ry’ikoranabuhanga batabona ibikoresho bihagije bibafasha kurisobanukirwa.

Ati :“Iyo ufite isomo risaba gukoresha mudasobwa ariko ukaba udafite imashini yo gukoresha, biragorana kumva neza ibyo mwarimu yigisha.”

Maniriho Agnès avuga ko bifuza ko ishuri ryahabwa mudasobwa kugira ngo buri munyeshuri abone amahirwe yo kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga.

Ati :“Turifuza ko twahabwa imashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, kuko byadufasha kwiga neza no kugira ubumenyi tuzakenera mu buzima bwo hanze y’ishuri na cyane ko turi mu mwaka usoza.”

Si abanyeshuri gusa bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bibabangamiye, kuko n’abarimu bigisha kuri GS Kagera bavuga ko iki kibazo gikomeje kugira ingaruka ku myigishirize.

Abarimu bavuga ko muri iyi minsi imirasire y’izuba bakoreshaga mu kubona umuriro yapfuye, bituma ishuri ritongera kubona amashanyarazi, ibiri kubagora kubona uko bigisha na cyane ko ibitabo bya REB bifashisha babikoresha hifashijwe ikoranabuhanga bityo uwo telefone cyangwa mudasobwa ye yashizemo umuriro ngo yifashisha ibitabo bafite kandi bitakigezweho.

Umuriro uturuka ku mirasire y’izuba wakoreshwaga kuri iri shuri ntugikora

Niyibizi Bosco, umwarimu wigisha isomo y’ikoranabuhanga kuri GS Kagera, avuga ko ikibazo cy’umuriro gituma batabasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu myigishirize, kandi ko ibitabo bya REB bifashisha mu kwigisha bimwe biboneka kuri murandasi.

Ati :“Ibitabo bya REB dukoresha mu myigishirize hari ibiba biri online, ariko iyo umuriro udahari biratugora kubigeraho. Telefoni na mashini na zo zigeraho zikazima, bityo ntitubone uko tuzikoresha.”

Kwizera Jean D’Amour avuga ko ikibazo kirushaho gukomera kuko nk’iyo bakeneye kujya gushaka umuriro wo gushyira mu bikoresho byabo, bisaba gukora urugendo rurerure.

Yagize ati :“Iyo dushaka aho gushyirira umuriro muri telefone cyangwa mudasobwa, hari igihe dukora urugendo rurenga isaha imwe. Hari n’igihe umuntu atega moto akishyura amafaranga agera ku bihumbi bibiri, kandi ibyo byose bitwara igihe n’amafaranga.”

Niyonshuti Oscar avuga ko kuba ibikoresho by’ikoranabuhanga bitabasha gukoreshwa uko bikwiye bituma basubira mu bitabo byari bisanzwe bihari, nyamara bimwe muri byo bitakigezweho.

Yagize ati :“Iyo tudafite umuriro, duhita dusubira mu bitabo dusanganwe, ariko hari ibitakigezweho. Ibi bigira ingaruka ku myigishirize kuko muri iki gihe ikoranabuhanga rifasha umwarimu kubona amakuru agezweho no kuyageza ku munyeshuri.”

Urwunge rw’amashuri rwa GS Kagera rwigaho abanyeshuri 880, barimo 197 biga mu mashuri y’inshuke, 599 biga mu mashuri abanza, ndetse n’abanyeshuri 84 biga mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ikibazo cy’umuriro udafite ingufu zihagije ahantu hamwe giterwa no kuba umuriro uhari ugomba gusaranganywa mu bice bitandukanye, mu gihe ukiri muke ugereranyije n’abawukeneye.

Ati :“Hari gahunda yo kongera amashanyarazi mu baturage ndetse no kongerera imbaraga umuriro aho uri ufite intege nke.”

Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko abaturage bakwiye gutangira gutekereza ku bindi bisubizo byunganira amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari, by’umwihariko gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, kuko na wo ushobora gutanga igisubizo ku bibazo by’umuriro.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, Gasana avuga ko mudasobwa zitaragera mu mashuri yose, ariko ko hari gahunda yo gukomeza gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga.

Mu myaka itanu ishize, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Karere ka Gatsibo, hubatswe ibilometero 52,17 by’imiyoboro minini y’amashanyarazi ihuza imirenge ya Gasange, Gitoki, Kabarore, Murambi, Muhura, Ngarama, Remera, Rugarama na Rwimbogo. Hubatswe kandi kilometero 263,6 z’imiyoboro mito y’amashanyarazi.

Kugeza ubu, amashanyarazi amaze kugera ku baturage bo mu Karere ka Gatsibo ku kigero cya 84,6%.

ivomo:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *