U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko mu kwemeza ubuziranenge bw’indege, kunoza umutekano wazo no guteza imbere imigendere y’indege za gisivile.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Ukwakira 2026 hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Indege za Gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority – RCAA) n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Indege za Gisivili (Civil Aviation Administration of China – CAAC).
Ubu bufatanye bwitezweho kongera imikoranire mu bijyanye na tekiniki, hagamijwe gukomeza kongerera ubushobozi inzego z’ibihugu byombi zishinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu kirere.
Aya masezerano kandi azoroshya imikoranire mu kwemeza ubuziranenge bw’indege, kugenzura ibikoresho byazo no gusuzuma ibyangombwa bisabwa mu rwego rw’indege za gisivile, mu rwego rwo kubahiriza amahame agenga umutekano w’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ubufatanye mu bijyanye n’ubugenzuzi n’iyemezwa ry’ubuziranenge bw’indege ni ingenzi mu kurinda umutekano w’abagenzi n’abakozi b’indege, ndetse no guteza imbere imikorere y’inzego zishinzwe kugenzura uru rwego.
Biteganyijwe ko aya masezerano azatanga umusingi wo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bya tekiniki, bityo inzego z’indege za gisivili mu Rwanda no mu Bushinwa zikabasha kurushaho kunoza imikorere yazo no gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga uru rwego.
Aya masezerano aje mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu nzego zitandukanye, aho ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere bushobora kugira uruhare mu guteza imbere umutekano, imikorere inoze n’iterambere ry’ubwikorezi mpuzamahanga.