Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’u Burundi rushinzwe abinjira n’abasohoka, Brig Gen Romuald Ndababishije, arafunzwe kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Brig Gen Ndababishije yafatiwe i Bujumbura, ajyanwa muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (SNR).
Nta rwego rwa Leta ruremeza amakuru y’ifungwa rye cyangwa impamvu afunzwe, ariko hari abemeza ko akekwaho kwakira ruswa ya miliyoni 25 Fbu kugira ngo ahe abantu babiri pasiporo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bivugwa kandi ko hari abandi bakozi bo mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bafunzwe, kugeza ku wa 19 Ukwakira telefone zabo zikaba zitacagamo.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma yo kuva mu butumwa bw’akazi muri Ethiopia ku wa 17 Ukwakira 2026. Abantu be ba hafi bahamya ko yari amaze iminsi adatuje ariko ko impamvu yabyo batayimenye.
src:umuryango