Inyubako y’ikigo gikomeye cya peteroli cya Saudi Aramco iherereye mu gace k’ubucuruzi ka King Abdullah Financial District (KAFD), mu murwa mukuru Riyadh, yangijwe n’ibisigazwa bya misile zarashwe n’umutwe w’inyeshyamba za ba-Houthi, nyuma y’uko ingabo za Arabiya Sawudite zizirinda ikirere zizihagaritse.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu gihe umwuka mubi hagati ya Arabiya Sawudite n’umutwe wa ba-Houthi ukomeje gufata indi ntera, binyuze mu bitero bya misile n’indege zitagira abapilote.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko ibirahure byo mu magorofa atandukanye y’inyubako ya Aramco byamenaguritse, nyuma y’uko ibisigazwa by’intwaro zarashwe biguye kuri iyo nyubako.
Minisiteri y’Ingufu ya Arabiya Sawudite yatangaje ko iyo nyubako yagize ibyangiritse bike, ariko ko nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.
Ingabo zishyize hamwe ziyobowe na Arabiya Sawudite zirwanya ba-Houthi muri Yemen, zatangaje ko ingabo zirinda ikirere zashoboye guhanura misile ebyiri zo mu bwoko bwa Ballistic zagendaga zerekeza mu murwa mukuru Riyadh.
Umutwe wa ba-Houthi na wo wigambye ibyo bitero. Umuvugizi wawo mu bya gisirikare, Yahya Saree, yatangaje ko wakoze ibikorwa bya gisirikare byibasiye ahantu hatandukanye muri Arabiya Sawudite, birimo agace k’imari ka Riyadh, ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya King Khalid n’ibikorwa remezo bya peteroli.
Iki gitero kibaye mu gihe ba-Houthi bakomeje kongera ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote byibasira ibikorwaremezo by’ingenzi muri Arabiya Sawudite, birimo ibibuga by’indege, ibyambu n’ibikorwa bijyanye n’inganda za peteroli.
Ku rundi ruhande, Arabiya Sawudite na yo yakomeje kugaba ibitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe muri Yemen, mu rwego rwo guhangana n’ibitero byawo.
Ubushyamirane hagati y’impande zombi bwongeye gufata indi ntera kuva muri Nyakanga 2026, nyuma y’igihe cy’ituze cyari cyaragezweho binyuze mu gahenge kashyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2022.
Inzobere mu bya politiki n’umutekano mu karere ka Middle East zikomeje gukurikiranira hafi iyi ntambara, bitewe n’ingaruka ishobora kugira ku mutekano w’ibikorwaremezo by’ingufu, ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli n’ubukungu bw’ibihugu byo mu karere.