Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yasuye umushinga wo kubaka Urugomero rwa Muvumba (Muvumba Multipurpose Dam) ruherereye mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Nyagatare, aho imirimo yarwo igeze kuri 74% ikorwa.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2026, rwari rugamije kureba aho imirimo yo kubaka urugomero igeze, imbogamizi zihari ndetse n’ingamba ziteganyijwe mu gukumira ibiza bishobora kwibasira uru rugomero n’ibikorwaremezo birukikije.
Urugomero rwa Muvumba ni umwe mu mishinga minini y’ibikorwaremezo yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu Burasirazuba n’igihugu muri rusange, cyane cyane mu guhangana n’ikibazo cy’izuba ryinshi rikunze kwibasira ako gace no kubyaza umusaruro amazi y’umugezi wa Muvumba.
Nirusozwa, ruzatanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo kuhira imyaka ku buso bwa hegitari 10.000, ibizafasha abahinzi guhinga mu bihe byose by’umwaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi bugezweho.
Uru rugomero ruzanafasha kugeza ku baturage amazi meza angana na meterokibe 50.000 ku munsi, ibizazamura igipimo cy’isuku n’isukura mu baturage, ndetse runatange amashanyarazi angana na megawatt imwe (1 MW) azifashishwa mu bikorwa by’iterambere.
Ubwo yasuraga ibi bikorwa, Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yasabye abashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga gukomeza gukurikirana hafi imbogamizi zishobora kuvuka no gushyiraho ingamba zo kuzikumira hakiri kare.
Yashimangiye ko gukumira ibiza hakiri kare bizatuma umushinga urangira neza kandi ukagera ku musaruro uteganyijwe mu gihe cya vuba.
