Abanyarwanda 20 bari mu bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi rya 40 rya Lagos (Lagos International Trade Fair – LITF 2026), riri kubera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, kuva ku wa 6 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026.
Aba bacuruzi n’abikorera bo mu Rwanda bitabiriye iri murikagurisha bagamije kumurika ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda, kumenyekanisha ubushobozi bw’inganda z’imbere mu gihugu no gushaka amasoko mashya ku rwego mpuzamahanga.
Uretse kumurika ibicuruzwa, aba Banyarwanda bazanagaragariza abashoramari amahirwe ahari yo gushora imari mu Rwanda mu nzego zitandukanye z’ubukungu. Ibi bizanyuzwa mu nama yihariye yiswe “Invest in Rwanda”, iteganyijwe kuba ku wa 11 Ugushyingo 2026, mu gihe iri murikagurisha rizaba rikomeje.
Muri iyo nama, hazibandwa ku kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye, hagamijwe gukurura abashoramari bashya no guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Kwitabira iri murikagurisha kandi ni umwanya ku bacuruzi nyarwanda wo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ku isoko rya Afurika no ku rwego mpuzamahanga, kungurana ibitekerezo n’abandi bacuruzi ndetse no gushaka abafatanyabikorwa bashobora kubafasha kwagura ibikorwa byabo.
Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi rya Lagos ni urubuga ruhurizwamo abacuruzi, inganda, ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye, bagamije kumurika ibyo bakora no gushakisha amahirwe mashya y’ubufatanye mu bucuruzi.