Uganda: Ikamyo yaguye mu ruzi ihitana abantu 10

Ubwanditsi
2 Min Read

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 10 bapfuye, mu gihe abandi bagera ku 10 bakomeretse bikabije  mu mpanuka y’umuhanda yabereye mu karere ka Zombo mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka, nyuma y’uko ikamyo yari itwaye abagenzi iguye mu ruzi.

Abahitanywe n’iyo mpanuka bari abacuruzi bavuye ku isoko riba rimwe mu cyumweru, rikitabirwa n’abantu benshi.

Akarere ka Zombo, gahana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gaherereye nko mu bilometero 410 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Amakuru y’ibanze atangazwa na polisi, agaragaza ko iyi kamyo yari yikoreye amatungo yavuye ku isoko rya Loro mu karere ka Lira ku wa gatatu maze igera mu mujyi wa Zombo ahagana saa saba z’ijoro.

Mu gitondo cy’ejo ku wa kane, bivugwa ko iyo kamyo yari yongeye gupakirwamo imifuka y’ifu y’imyumbati n’abagenzi bagombaga gusubira muri Lira, nuko iza kugwa mu mazi.

Abayobozi bavuga ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje, mu gihe hari impungenge ko hashobora kuba hari abandi bantu bakiri mu mazi.

Impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Uganda.

Raporo y’umwaka wa 2025 ya Polisi ya Uganda igaragaza ko igihugu cyagize impanuka zo mu muhanda 26,044 mu mwaka wa 2025, zikaba zarazamutseho 3.7% ugereranyije n’impanuka 25,107 zabaye mu 2024.

Iyo raporo ivuga kandi ko umubare w’abapfuye bazize impanuka zo mu muhanda wageze ku 5,383 mu mwaka wa 2025, wiyongereyeho 4.7% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024.

Raporo igaragaza ko kubisikana nabi, cyangwa guca ku zindi modoka hadakurikijwe amabwiriza ari byo byabaye intandaro nyamukuru y’impanuka zo mu muhanda, kuko byagize uruhare muri 21.8% by’impanuka zose zanditswe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *