U Rwanda ruratangira gutanga umuti urinda kwandura SIDA

Gilbert Silvapoxy
By
Gilbert Silvapoxy
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the...
3 Min Read

U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir, urinda abantu badafite virusi itera SIDA kuyandura mu gihe cy’amezi atandatu.

Lenacapavir ni umuti urinda umuntu kwandura SIDA, uzajya utangwa binyuze mu rushinge mu gihe cy’amezi 6

Iki gikorwa cyo gutangiza ikoreshwa ry’uyu muti giteganyijwe kubera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, mu birori bizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.

Biteganyijwe ko gutanga uyu muti mu bigo nderabuzima n’ibitaro byatoranyijwe mu gihugu hose bizatangira ku wa 1 Ukuboza 2026.

Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) agaragaza ko Lenacapavir izatangirwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro 14 byatoranyijwe mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

Lenacapavir ni umuti urinda umuntu utaranduye virusi itera SIDA kuyandura. Uhabwa umuntu binyuze mu rushinge rumwe rutanga ubwirinzi  mu gihe cy’amezi atandatu.

Lenacapavir izaba yiyongereye ku bundi buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, burimo ibinini bifatwa buri munsi n’undi muti uterwa mu rushinge ugatanga ubwirinzi bw’amezi abiri.

Uretse kuba itanga ubwirinzi bw’igihe kirekire, iyi gahunda iteganyijwe gufasha abantu kubona uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA butabasaba gufata ibinini buri munsi.

Mu cyiciro cya mbere, uyu muti uzahabwa ku buntu abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA. Harimo abakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abantu bashakanye n’abafite virusi itera SIDA ariko bo batayifite, ndetse n’abakundana n’abanduye iyi virusi.

Mu Mujyi wa Kigali, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni Remera na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge na Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Lenacapavir izatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata. Mu Ntara y’Iburengerazuba, hatoranyijwe ibya Rubengera na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Muhoza na Kinigi, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo hatoranyijwe ibya Gitarama na Rango.

Gutangiza ikoreshwa rya Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no kwita ku bayanduye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yo mu 2025 igaragaza ko abantu bagera ku 234.000 mu Rwanda bafite virusi itera SIDA.

74,4% by’ubwandu bushya  bwa Virusi itera SIDA buri mu bantu bafite munsi y’imyaka 35.

Muri rusange, igipimo cy’ubwandu mu bantu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 cyageze kuri 2,2%, kivuye kuri 2,7% mu myaka yashize.

Muri icyo kigero cy’imyaka, ubwandu mu bagore buri kuri 2,8%, mu gihe mu bagabo buri kuri 1,5%.

Nubwo igipimo cy’ubwandu cyagabanutse, buri mwaka abarenga 2.300 baracyandura virusi itera SIDA mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwarengeje intego yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA (UNAIDS), ya “95-95-95”, yavugaga ko mu 2025, 95% by’abafite virusi itera SIDA bose mu Gihugu bagomba kuba bazi ko bayifite, muri bo 95% bari ku miti igabanya ubukana bwayo, ndetse ko muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso, kubera imyitwarire irimo no gufata imiti neza.

Ubu mu Rwanda 96% by’ababana na virusi itera Sida bazi uko bahagaze, 98% bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi mu gihe 98% bageze ku rwego rwo kugabanya ubukana bwa virusi ku buryo itakomeza kwiyongera mu mubiri.

Share This Article
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the community. Through teaching and journalism, I aspire to inform, educate, inspire, and contribute to positive change in society. I am committed to integrity, responsibility, teamwork, and continuous personal and professional development. Contact with us on Whatsapp: 0788820730
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *