Ubuyobozi bwa gisirikare buri ku butegetsi muri Guinea-Bissau bwatangaje ko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha asubitswe ndetse yimuriwe mu mpera z’Ugushyingo mu mwaka wa 2028.

Perezida w’inzibacyuho, Gen Horta N’Tam, yatangaje ko ayo matora yari ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026, ariko akaba atazaba kuri iyo tariki, ahubwo akazaba ku wa 26 Ugushyingo 2028. Ibi bivuze ko igihe cy’inzibacyuho cyongereweho imyaka hafi ibiri.
Iki cyemezo cyatangajwe mu gihe hari hashize umwaka igisirikare gifashe ubutegetsi, nyuma yo gukuraho Perezida Umaro Sissoco Embaló mu Gushyingo 2025. Icyo gihe abasirikare bari batangaje ko bazamara igihe kitarenze amezi 12 mbere yo gusubiza igihugu mu buyobozi bwa gisivili.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida, ubuyobozi bwavuze ko isuzuma ryakozwe ku myiteguro y’amatora ryagaragaje ko igihugu kitarabona ubushobozi buhagije mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ibikoresho n’amikoro y’amafaranga akenewe kugira ngo amatora ategurwe.
Bwongeyeho ko kongera igihe bizafasha inzego zibishinzwe kwitegura neza, kugira ngo amatora azakorwe mu mucyo, mu buryo bwizewe kandi abakandida bose bahabwe amahirwe angana.
Nubwo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yasubitswe, ubuyobozi bw’inzibacyuho bwavuze ko bugifite gahunda yo gutegura amatora ya mbere y’inzego z’ibanze muri iki gihugu. Gusa, nta tariki bwatangaje ayo matora azaberaho.
Gen Horta N’Tam yarahiriye kuyobora Guinea-Bissau mu nzibacyuho ku wa 27 Ugushyingo 2025, nyuma y’umunsi umwe igisirikare gihiritse ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embaló.
Ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye nyuma y’iminsi itatu gusa muri icyo gihugu habaye amatora rusange, kandi ribaho hasigaye umunsi umwe ngo hatangazwe ibyavuye mu matora by’agateganyo.
Guinea-Bissau ni igihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kimaze igihe kirangwa n’ihungabana rya politiki no guhinduranya ubutegetsi binyuze mu bikorwa bya gisirikare. Gusubika aya matora byongeye gutinza gahunda yari yitezwe yo gusubiza igihugu mu miyoborere ya gisivili.