Diyosezi Gatolika ya Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi yatangaje ko yahagaritse Padiri Abel Nduwimana mu nshingano zose yari afite ndetse ikaba iteganya kohereza dosiye i Roma isaba kumwirukana mu Bupadiri kubera kujya muri Politike

Umwepiskopi Mukuru wa Diyoseze Nkuru ya Bujumbura, Gerevazi Banshimiyubusa, yafashe icyemezo guhagarika Burundu Padiri Abel Nduwimana, nyuma y’uko atangaje ko avuye mu nshingano z’ubupadiri ku bushake bwe kugira ngo yinjire muri politiki, aho ashaka kwiyamamariza kuyobora u Burundi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Bujumbura yamenyesheje Abakirisitu ko Padiri Abeli Nduwimana nta nshingano agifite mu butumwa bwa Diyoseze Nkuru ya Bujumbura.
Mu byemezo yafatiwe harimo kumubuza gutanga amasakramentu no kwigisha mu izina rya Kiliziya Gatolika, ndetse no kumwambura uruhushya yari yarahawe rwo kuyobora abakirisitu Gatolika.
Musenyeri Banshimiyubusa yasobanuye ko ibyo byemezo byafashwe hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza agenga Kiliziya Gatolika, ashimangira ko inshingano z’ubusaseridoti n’iz’ubuyobozi bwa politiki zitabangikanywa. Yongeyeho ko dosiye ya Padiri Abel Nduwimana izashyikirizwa Papa, kuko ari we wenyine ufite ububasha bwo gufata icyemezo cya nyuma ku kumukuraho burundu mu rwego rw’ubusaseridoti.
Umwepiskopi Bujumbura kandi yavuze ko Padiri Abel yari yaragiriwe inama, ariko ko icyemezo cyo kureka ubupadiri ku bushake gishoboka hakurikijwe amategeko ya Kiliziya. Mu gusoza ubutumwa bwe, yasabye abakirisitu gukomeza gutuza, kubana mu mahoro no gufatanya muri iki gihe cy’amatora. Yabasabye kandi kwirinda ibihuha n’amakuru adafite gihamya.
Hari amakuru avuga ko Padiri Abel Nduwimana yashatse kubangikanya ubutumwa bwo Gisaseridoti no gukora ibikorwa bya Politike dore ko yamaze kwemererwa guhatanira kuyobora u Burundi mu matora ya perezida wa Repubulika azaba tariki 3 Gicurasi 2027.