Barbados yatangaje ko igiye kwikura ku bwami bw’Ubwongereza

7,469
Kwibuka30
Umwamikazi Elizabeth

Leta ya Barbados yatangaje umushinga wayo wo kuva ku ngoma ya cyami, ikavana Umwamikazi Elizabeth II ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Leta y’iki gihugu cyo mu birwa bya Karayibe yavuze ko igihe kigeze ngo “dusige inyuma byuzuye amateka y’ubukoroni”.

Iyi leta ifite intego yo kugera kuri ibi mu kwezi kwa 11/2021 ku isabukuru y’imyaka 55 y’ubwigenge yakuye ku Bwongereza.

Mu ijambo ryanditswe na Minisitiri w’intebe Mia Mottley, yavuze ko abanye-Barbados bashaka umukuru w’igihugu wo muri Barbados.

Buckingham Palace, ingoro y’Umwamikazi Elizabeth, ivuga ko ibi ari ibintu bireba guverinoma n’abaturage ba Barbados.

Umunyamakuru ukurikirana iby’ibwami avuga ko yabwiwe n’umuntu wo muri Buckingham Palace ko “icyo atari igitekerezo cyaje gutyo gusa”, ko cyari “kimaze iminsi kivugwa cyane” muri icyo gihugu.

Ijambo ryatangarijwemo uyu mugambi wa leta ya Barbados ryasomwe ubwo batangizaga imirimo y’inteko ishingamategeko, ahavugirwa na gahunda nshya za leta.

Kwibuka30

Mu gihe iryo jambo risomwa n’ufite umwanya w’ubutegetsi wa ‘governor-general’, riba ryanditswe na minisitiri w’intebe.

Si bwo bwa mbere Barbados yifuje kuva ku butegetsi bwa cyami buyobowe n’Umwamikazi uba i Londres.

Mu 1998, komisiyo yashinzwe kuvugurura itegekoshinga ry’iki gihugu yari yasabye ko ubwami buvaho hakajyaho repubulika.

Freundel Stuart, uwo Madamu Mia yasimbuye, nawe yari yavuze ko “mu gihe cya vuba bazava mu butegetsi bwa cyami bakaba repubulika”.

Barbados si cyo gihugu cya mbere cyahoze gikoronizwa n’Ubwongereza mu birwa bya Karayibe cyaba gihindutse repubulika.

Guyana yateye iyi ntambwe mu 1970, hari hatarashira imyaka ine ivanye ubwigenge ku Bwongereza. Trinidad na Tobago nayo yakurikiyeho mu 1976 na Dominica mu 1978.

Ibi bihugu bitatu byose byagumye mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza n’ibindi byashatse kuwinjiramo bidafitanye amateka n’Ubwongereza.

Minisitiri w'intebe wa Barbados Mia Mottley avuga ijambo mu nama ya ACP i Nairobi ku itariki ya 9 y'ukwa 12 mu 2019

Ijambo ryasomwe ryanditswe na Minisitiri w’intebe Mia Mottley

Leave A Reply

Your email address will not be published.