Abakuru b’ibihugu 2 binginze Mbappe kutava muri PSG akagumya gususurutsa Abafaransa

8,352
Emmanuel Macron would campaign for Mbappé to stay at PSG | Get French  Football News

Nyuma y’aho amakuru amaze iminsi avuga ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu n’ikipe ya Paris Saint Germain agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Mardrid, kuri ubu biravugwa ko Perezida wa Repubulika Bwana Emmanuel Macron amaze kwivanga muri icyo kibazo amusaba ko yakomeza gukina mu Bufaransa agasusurutsa Abafaransa benshi bamufitiye urukundo.

Kugeza ubu biravugwa ko Bwana Mbappe yanze kongera amasezerano mu ikipe ya PSG, bamwe bakavuga ko kubera ibihangange bibiri biri muri iyo kipe aribyo Messi na Neymar bituma nawe ataboneka neza mu kibuga.

Amakuru ava mu buyobozi bw’ikipe ya PSG aravuga ko hari icyizere ko igikorwa cya Perezida Emmanuel Macron kiri bugire icyo gihindura ku cyemezo cya Killian Mbappe w’imyaka 23 gusa y’amavuko, umusore uri gutigisa isi ya ruhago kubera ubuhanga n’ubukaka uyu musore akomeje kugaragaza mu kibuga.

Umwe mu bantu b’imbere mu ikipe ya PSG yagize ati:”Nizeye neza ko Mbappe akunda ndetse akubaha cyane perezida Macron, kubera iyo mpamvu gusa, twizeye ko Mbappe ashobora guhindura icyemezo ku bw’icyubahiro n’urukundo agomba perezida wacu Macron”

Hari andi makuru avuga ko usibye na Perezida Macron, undi munyacyunahiro uri kugerageza gusaba Mbappe kutava mu Bufaransa ari Bwana Nicolas Sarkozi nawe wigeze kuyobora icyo gihugu cy’Ubufaransa.

Comments are closed.