Abasirikare b’u Bushinwa bongeye kurasa ku bwato bw’intambara bwa Philippine.
Abasirikare b’Ubushinwa baraye bongeye kurasa ku bwato bwarimo ingabo za Philippine bari mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Leta ya Philippine yatangaje ko Ingabo z’u Bushinwa zirinda imipaka yo mu mazi ku nshuro ya kabiri zarashe amato y’intambara y’abasirikare bayo zikoresheje imbunda ziremereye .
VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko Leta ya Philippine yatangaje ko ubwato bwayo bumwe bwari hafi y’ikirwa gito kitavugwaho rumwe n’ibihugu byombi, bwagijwe n’ibyo bisasu, bishyira mu kaga ubuzima bw’abari baburimo.
Ibyo bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa habaye ibindi nka byo ku kindi kirwa nacyo mu nyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa.
Philippine na Leta zunze ubumwe za Amerika bifitanye amasezerano y’ubufatanye, bamaganye ibyabaye kuri iki kirwa cya kabiri cyitwa Thomas, basaba u Bushinwa kwiminjiramo agafu bukifata nk’igihugu kirebwa n’amategeko agenga umuryango mpuzamahanga.
Abasirikare barinda imipaka y’u Bushinwa yo mu mazi baravuga ko ibikorwa bya Philippine byabangamiye cyane ubusugire bw’igihugu cyabo, bigatuma bushyira mu bikorwa ingamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abuza Philippine kugerageza gutwara ibikoresho by’ubwubatsi kuri icyo kirwa.
(Habimana Ramadhan/ Indorerwamo.com)
Comments are closed.