Amavubi yashyiriweho agahimbazamusyi gahanitse naramuka asezereye Guinea

8,479
FERWAFA -TOTAL CHAN 2020: Morocco vs Rwanda ends goalless

Ikipe y’igihugu AMAVUBI Stars yashyiriweho agahimbazamusyi naramuka yitwaye neza agasezerera ikipe ya Guineya akagera muri kimwe cya kabiri.

Amavubi aheruka gushimisha Abanyarwanda bigatuma bamwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga biroha mu mihanda kandi bari bategetswe kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19,yategewe akayabo ka miliyoni zikabakaba 3 kuri buri muntu wese uri mu ikipe igihe yaba asezereye Guinea akagera muri ½ cy’Irangiza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 27 Mutarama 2021,Umutoza Mashami Vincent, yahishuye ko we n’abakinnyi be bari kwiga imikinire y’iyi kipe ya Guinea

Yagize ati “Ubu iyo uvuye mu mikino y’amatsinda, ni ugutsindwa uvamo ntabwo bikiri iby’amanota, igikurikiyeho ni ugushaka amakuru kuri Guinea, gusa Guinea ni igihugu cy’umupira bafite amakipe akomeye nka za Horoya ni zo zhora muri Champions League.

Tugiye kureba amashusho yayo, turebe imikino bakinnye, kugira ngo turebe ko twarushako kubitegura neza, turabizi ko ariumukino uba ukomeye, ikipe yitwaye neza ni yo ikomeza, twese twari duhugiye mu matsinda, ubu nabo bagiye gutangira gushaka amakuru yacu nk’uko natwe tugiye gushaka amakuru yabo, turitegura dushaka ko twakomeza mu cyiciro gikurikira.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abashaka guha agahimbazamusyi Ikipe y’Igihugu (Amavubi) iri muri CHAN 2020, ko bazajya babanza kubisabira uburenganzira kuri Minisitiri wa Siporo,bagasobanura imiterere y’iryo shimwe.

Yagize iti “Mu rwego rwo kunoza ubwo buryo, abifuza gutanga gushyigikira Ikipe y’Igihugu, basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira, bakagenera FERWAFA kopi.”

Amakuru meza avugwa mu Mavubi ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric ‘Zidane’, wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.

Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y’umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n’uwa Togo.

Uretse Nsabimana ‘Zidane’, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi we Rutanga.

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.