Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo gifungura by’agateganyo umugabo ukekwaho kwicisha murumuna we amutanzeho amafaranga ibihumbi 300Frw.

Ubushinjacyaha bukurikiranye Habimana Schadrack bakunze kwita Kazungu na Shumbusho Marc bakekwaho kwica Habanabashaka Janvier akaba murumuna wa Habimana Uregwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 17 Nzeri 2026 uwitwa Shumbusho yari kumwe na Habanabashaka Janvier witabye Imana basangira inzoga baratahana.
Ubushinjacyaha buvuga ko Shumbusho na Habanabashaka bahuye na Habimana asaba Shumbusho kumufasha bakica Habanabashaka kuko yaramubangamiye.
Impamvu ni uko hari inzu z’iwabo yifuzaga gushakiramo umugore umuryango ntiwabyemera ashiduka Habanabashaka ari we uyibamo amwizeza ko yamufasha kumwica akamwishyura ibihumbi 300 Frw.
Buvuga ko Shumbusho atazuyaje ahubwo yabyemeye baniga Habanabashaka baramwica bamujugunya mu mu muringote.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, Shumbusho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ari no muri kasho yasobanuye ko yishe nyakwigendera afatanyije na Habimana.
Hari inyandikomvugo y’ibyabaye yakozwe n’umugenzacyaha w’aho Shumbusho yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi aho bose bemeje ko Habanabashaka yishwe na Shumbusho kandi Shumbusho yabanje kwemererwa igihembo na Habimana.
Shumbusho mu rukiko yemeye icyaha akekwaho avuga ko bari kumwe na nyakwigendera bataha basinze bararwana amufata mu ijosi bapfa inzoga.
Shumbusho mu rukiko yavuze ko yishe Habanabashaka wenyine atafatanyije na Habimana.
Shumbusho yasabye ko atafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ahubwo asaba ko yahabwa igihano.
Habimana yahakanye icyaha akekwaho avuga ko urupfu rwa murumuna we Habanabashaka nta ruhare yarugizemo ko yamenye ko murumuna we yapfuye abimenye mu gitondo.
Habimana yasabye urukiko ko yafungurwa kuko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa by’agateganyo.
Urukiko rwafashe icyemezo ko Habimana na Shumbusho hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.
Impamvu ni uko hari uwo bari bafunganye na Shumbusho wamubajije icyatumye bamufunga abasobanurira neza ko Habimana bafatanyije ubwo yari abagishije inama bakamugira inama yo kwemera icyaha kuko bazamuha igihano gito ariko natabyemera azahanishwa igihano cya burundu.
Urukiko Rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ku wa 12 Ukwakira 2026 rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Habimana akekwaho icyaha kuko mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yavuze ko bafatanyije kwica Habanabashaka.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, bityo ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu igororero.
Habimana na Shumbusho ntibanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rw’ibanze rwa Busasamana ahubwo bahise bajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu rubanza rwabaye ku wa 4 Ugushyingo 2026, Shumbusho yashinjuye Habimana ko bafatanyije kwica nyakwigendera, Habimana asaba ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze.
Icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 9 Ugushyingo 2026 cyemeje ko Habimana yakurikiranwa adafunze maze rutegeka ko Habimana ahita afungurwa naho Shumbusho we agakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo
src:igihe