I Kigali abanduye Covid-19 ni 50 muri 62 bashya banduye imibare yongeye kuzamuka

7,804

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 07 Ukuboza 2020 habonetse abanduye Covid-19 bashya 62 barimo aba Kigali: 50, Musanze: 7, Rubavu: 3, Ngororero: 1, Rusizi: 1.

Abamaze kwandura iki cyorezo bose kuva cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020 ni 6,191.

Uyu munsi nta muntu n’umwe wakize Covid-19 mu Rwanda byatumye umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose baguma ari 5,696. Abakirwaye ni 444.Abapfuye bose:51

Coronavirus ni indwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo ndetse mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yigisha ubumenyi bw’ibinyabuzima yo muri Leta ya Georgia muri Amerika, bwagaragaje ko umuti witwa MK-4482 / EIDD-2801 cyangwa Molnupiravir, wabashije guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus mu gihe cy’amasaha 24.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri uyu muti bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Microbiology bugaragaza ko Molnupiravir ariwo muti wa mbere ushobora guhangana na SARS-CoV-2 ukayibuza gukwirakwira, iva ku muntu wawuhawe ayirwaye ku buryo atakwanduza undi.

Bwakorewe ku nyamaswa zijya kumera nk’imbeba, aho nyuma yo kuziha uwo muti, byagaragaye ko wahise uhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Izo mbeba zashyizwe ahantu hamwe n’izindi zitahawe uwo muti, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko muri izo zindi zitari zahawe umuti nta n’imwe yigeze yandura.

Dr. Robert Cox uri mu bakoze ubu bushakashatsi, yatangaje ko kuba izo nyamaswa ubusanzwe byaragaragaye ko zikwirakwiza Coronavirus, ariko nyuma yo guhabwa umuti ntibibe, ari ikimenyetso cy’ibishobora kuba ku muntu mukuru mu gihe yaba awukoresheje.

Ugerageje gusobanura icyo ubushakashatsi bwabonye, ni uko mu gihe umurwayi wa Covid-19 ahawe uyu muti, mu gihe cy’amasaha 24 iyi virus iba idashobora kugira undi muntu wo ku ruhande ifata. Muri make uwawuhawe nta muntu aba ashobora kwanduza.

Uyu muti ubu uri mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cy’igerageza. Uri kugenzurwa harebwa niba umurwayi ashobora kuwuhabwa buri masaha 12 mu gihe cy’iminsi itanu.

Comments are closed.