Umunyarwanda witwa Kagame utuye mu mujyi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda yaraye arashwe ubwo yari avuye kureba umupira wahuzaga Argentina na England.
Hari umunyarwanda witwa Kagame Rukumbuzi Ruben waraye urasiwe mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Mbarara ubwo yari avuye kureba umukino wa kimwe cya kabiri cy’imikino y’igikombe cy’isi wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ubwongereza na Argentine mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Nyakanga 2026.
Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 28 yari ari kurebera umukino muri kamwe mu tubari tw’aho i Mbarara, maze mu gihe basohokaga ari kumwe n’abandi bantu mu kavuyo, inzego z’umutekano zarashe muri icyo kivunge maze ahitanwa n’urusasu ako kanya.
Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mbarara.
Kugeza ubu ntacyo inzego z’umutekano zari zavuga, gusa amakuru avuga ko bakimara kumurasa bahise bigendera.