Rulindo: Umusore yishe se umubyara amuziza 1500

Ubwanditsi
2 Min Read

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru ibabaje y’umusore ukekwaho kwica se amutemesheje umuhoro, nyuma yo kutumvikana ku mafaranga 1.500 Frw yamwishyuzaga y’umubyizi avuga ko yakoze mu murima we w’icyayi.

Ibi byabereye mu Murenge wa Buyoga mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo intonganya hagati y’uyu mubyeyi n’umwana we zahindukaga urugomo rukomeye rwavuyemo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Jean Damour Manirafasha, yemeje iby’aya makuru avuga ko intandaro y’aya makimbirane ari amafaranga 1.500 Frw uyu musore yasabaga se, avuga ko ari umushahara w’umubyizi yari yarakoreye mu murima we w’icyayi.

Yagize ati: “Ni amafaranga y’umubyizi 1.500 umwana yishyuzaga se, uyu musore avuga ko yari yarakoze mu murima wa se w’icyayi, agerageza kuyishyuza se, nawe atinda kuyamuha, umujinya n’uburakari bizamukira aho, yirukankana se amutemesha umuhoro kugeza ashizemo umwuka” 

Abaturage bavuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane, ndetse ko uyu mubyeyi yajyaga abwira umwana ko atari uwe. Ibyo na byo bikekwa ko byari byarongereye umwuka mubi hagati yabo, aya makuru akaba yari azwi ahubwo abaturage bakibaza impamvu ubuyobozi butagize icyo bubikoraho mbere hose kuko n’ubundi byagaragaraga ko hazavamo ikintu gikomeye.

Uyu yagize ati:”Uyu muryango wari usazwe urangwamo amakimbirana, kandi inzego z’ibanze zari zarabimenyeshejwe kare, rwose bajye badufasha babikurikirane kare mbere hazamo impfu nk’izi“

Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 107, riteganya ko umuntu wica undi abishaka ahanishwa igifungo cya burundu iyo abihamijwe n’urukiko.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Buyoga bwibukije abaturage ko badakwiye gutererana amakimbirane yo mu miryango, ahubwo bakwiye kuyamenyesha inzego z’ibanze kugira ngo ashakirwe umuti mu mahoro, mbere y’uko avamo ibikorwa by’urugomo bihitana ubuzima bw’abantu.

Indorerwamo.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *