KANYE WEST YATEGETSWE KUZAJYA ATANGA INDEZO Y’ABANA BE KWA KADARSHIAN BURI KWEZI

9,121

KANYE WEST YATEGETSWE N’URUKIKO KUZAJYA ATANGA IBIHUMBI 200 BYAMADORARI BURI KWEZI KURI KIM KADARSHIAN NK’INDEZO BURI KWEZI NYUMA YUKO BATANDUKANYE

Ibijyanye no kugabana umutungo ndetse no kwemeranya ubufasha bwose Kanye west azaha Kim Kadarshian batandukanye mu mwaka ushize wa 2021 byabaye ejo. Uyu muryango watandukanye ufitanye abana bane aribo: North, Saint, Chicago na Psalm bucura bwabo.

Kim w’imyaka 42 yahoraga asaba ko ibyo gutandukana kwabo birangira burundu bityo iby’uko Kanye w’imyaka 45 yatekereza ko hari umubano bagifitanye bikarangirira aho. Ibi byari byarakoze cyane kuri uyu muraperi kuko byatumye anasesa amasezerano yari afitanye na Adidas, Gap ndetse na Balenciaga. Mu ntangiriro z’iki cyumweru icyamuvugwagaho ni ibyo yitangarije ko agiye kuziyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora ataha.

Kim Kadarshian n’abana yabyaranye na Kanye west

Uyu mugabo w’umuraperi utamerewe neza na gato muri iyi minsi, bikaba byaranatangijwe n’itandukana rye na Kim Kadarshian aho bari bamaze kubyarana abana bane, bikanamuviramo guhindura amazina akitwa YE, yategetsw n’urukiko ko aggomba kuzajya ageza kuri Kim Kadarshhian ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika mu rwego rwo gufasha uwahoze ari umugore we kurera abana bafitanye.

Comments are closed.