Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara stroke, indwara zo kwibagirwa zirimo Alzheimer, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bifitanye isano no kugerageza kwiyahura.

Abashakashatsi bo muri Autriche, u Budage, u Butaliyani n’u Busuwisi basesenguye ibyavuye mu bushakashatsi bwari bwarakorewe ku bantu babarirwa muri za miliyoni mu bihugu bitandukanye, nk’uko byatangajwe na ABC News.
Basanze abafite ikibazo cyo kubura ibitotsi bafite ibyago byo kurwara stroke biri hejuru ya 26% ugereranyije n’abatagifite. Basanze kandi bafite ibyago byo kujyanwa mu bitaro, kubera impamvu zitandukanye, biri hejuru ho hafi 30%.
Kubura ibitotsi bikabije bishobora kugaragazwa no kugorwa no gusinzira, gukanguka kenshi nijoro cyangwa kubyuka umuntu yumva ataruhutse.
Ubushakashatsi bwanagaragaje isano hagati y’iki kibazo n’agahinda gakabije, kugerageza kwiyahura ndetse n’indwara zo kwibagirwa.
Icyakora, abashakashatsi bashimangiye ko ibyo babonye bitagaragaza ko kubura ibitotsi ari byo bitera izo ndwara cyangwa bituma umuntu agerageza kwiyahura.
Bisobanura ko mu matsinda y’abantu basuzumwe, ibyo bibazo byagaragaye cyane mu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi. Umuntu ubifite rero ntibivuze ko byanze bikunze azarwara stroke cyangwa Alzheimer.
Inzobere zigira inama abantu yo kujya baryama no kubyuka ku masaha adahindagurika, kugabanya ikoreshwa rya telefone cyangwa kureba televiziyo mbere yo kuryama, no kwirinda kunywa ikawa cyangwa inzoga nijoro. Iyo ikibazo cyo kubura ibitotsi gikomeje, ni byiza kuganira n’umuganga kugira ngo hamenyekane icyaba kigitera n’uburyo bwo kukivura.