Niba ukurikirana amakuru cyangwa ukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi, nta kuntu utaba warabonye amagambo ya Dr. Apôtre Paul Gitwaza yafashwe na benshi nko gusuzugura umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Ni amagambo yavuze ku wa 7 Kanama 2026, ari kwigisha mu rusengero, icyakora abantu benshi bakomeza kubinenga nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hahise hasakara amashusho amugaragaza avuga ibyo.
Icyi gihe yagize ati :“Umwuka w’abarozi uba mu baforomo n’ababyaza benshi. Satani arabakoresha hariya. Ni bande bari kwica Abayisiraheli? Ni ababyaza. Umwana apfira hariya ukibyara. Ni yo mpamvu iyo uri umukirisitu uri ku nda, jya usaba Imana ngo malayika ari we ufata umwana wawe cyangwa umuntu wizeye.”
Nyuma y’aya magambo, mu itangazo ryo ku wa 7 Ukwakira 2026, itorero riberewe Umushumba na Dr. Apôtre Gitwaza, Zion Temple Celebration Center, ryabisabiye imbabazi.
Mu kiganiro na MIE, cyasohotse ku wa 13 Ukwakira 2026, Ezra Joas, uzwi muri sinema no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko aya magambo Dr. Apôtre Gitwaza atari akwiye kuyasabira imbabazi mu nyandiko, ahubwo ko yari kuzisabira mu rusengero aho yayavugiye.
Ati :“Niba umuntu ashobora guhagarara imbere y’itorero akavuga ngo ‘abaforomo ni abarozi’, we mwise umugome kuki njye biba ikibazo? Noneho mu gusaba imbabazi, wanditse urupapuro, subira kuri Alitari”.
Yakomeje agira ati :“Imbabazi zo mu mpapuro, yabivugiye mu mpapuro? Bwana Apôtre, Turakwemera pe ariko muri iyi minsi, hari ukuntu uri kugenda ukotora. Ntabwo ari ubwambere avuze ikintu bigateza ibibazo. Turagukunda pe!”
Mu itangazo ryo ku wa 8 Ukwakira 2026, Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), rwagaragaje ko rutishimiye aya magambo yavuzwe na Dr. Apôtre Dr Paul Gitwaza ku baforomo n’ababyaza.
RNMU kandi yavuze ko ku wa 7 Ukwakira 2026 yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iri torero, bigamije gukemura iki kibazo no kurebera hamwe uburyo icyubahiro cy’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza cyakomeza gusigasirwa.
Yanagaragaje ko yakiriye imbabazi zasabwe na Dr. Apôtre Paul Gitwaza, ivuga ko ari intambwe iganisha ku kongera kubaka icyubahiro n’isura by’uwo mwuga.