Nimumbabarire munyakire – Yago yasabye imbabazi, yiyemeza kuzibukira urwango

Gilbert Silvapoxy
5 Min Read

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, yasabye imbabazi ubuyobozi bw’u Rwanda, Abanyarwanda n’abandi bose bakomerekejwe n’amagambo yagiye akoresha mu bihe bitandukanye, yemera ko hari aho yarengwaga n’uburakari akavuga amagambo adakwiriye, arimo n’ashobora kumvikana nk’abiba amacakubiri.

Yago yatangaje ibi mu ibaruwa ndende yashyize ahagaragara ku wa 20 Ukwakira 2026, agaragaza ko yiyemeje guhindura imyitwarire, kwirinda amagambo akomeretsa abandi no gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yago umaze imyaka itandatu akora ibikorwa bitandukanye birimo itangazamakuru no guteza imbere umuziki, yavuze ko mu rugendo rwe yahuye n’ibibazo birimo gusebywa, kwibasirwa no kwangirizwa izina, rimwe na rimwe bikamutera uburakari bwatumaga akoresha amagambo ataboneye.

Yagize ati “Mu kurengera izina yanjye bwite n’ikigo nashinze bimvunnye, kenshi mbinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikigo cyanye n’izanjye bwite, hari ubwo nakoresheje imvugo zikarishye, zirimo amakosa ndetse n’ibyagira icyaha, zitakiriwe neza n’abatari bake kandi zitavugwaho rumwe.”

Yavuze ko nyuma yo kwisuzuma yasanze hari ibyo akwiriye gusabira imbabazi, aho gukomeza guhangana n’abatavuga rumwe na we.

Ati “Nta rwango, nta nabi, nta mugambi mubisha, nta kwibasira cyangwa se ingengabitekerezo mbi uko isa kose nabikoranye.”

Yavuze ko mu kurengera izina rye kuko yasagariwe mu bihe kandi mu buryo bitandukanye hari aho “nagize intege, nkarengwa n’uburakari, umujinya bigasohokera mu mvugo zitaboneye. Nciye bugufi, mbisabiye imbabazi.”

Yasabye imbabazi ku mvugo yagereranyijemo indirimbo ya Bruce Melofie n’amategeko na Gitera

Kimwe mu byo Yago yagarutseho by’umwihariko ni amagambo yavugiye mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube ku wa 28 Nzeri 2026, cyari gifite umutwe ugira uti “Yago aje kwanaliza umuziki. Leta itunge itoroshi muri iyo miziki!”

Muri icyo kiganiro, Yago yavuze amagambo agira ati “Ese ayo mategeko yawe ni ubwoko ki? […] Ni nka ya yandi ya Gitera!” Icyo gihe yavugaga ku ndirimbo Itegeko rya Kane ya Bruce Melodie.

Mu itangazo rye, yemeye ko ayo magambo atari akwiriye gukoreshwa, by’umwihariko bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Iyi mvugo mbi, idakwiriye, yuje guhubuka kandi yahuranya ireberewe mu mateka y’igihugu cyacu, yabuzeho kwitwararika.”

Yongeyeho ati “Ndicuza, ndigaya mbikuye ku mutima kuba byaravuzwe nanjye kandi ku muyoboro w’ikigo cyanjye. Nshingiye ku mateka y’igihugu cyacu ntibyari bikwiriye na busa!”

Yasabye imbabazi ubuyobozi bukuru bw’igihugu, Abanyarwanda, abahanzi, abanyamakuru, abakora ibijyanye n’imyidagaduro n’abandi bose bababajwe n’ayo magambo.

Ati “Ndasaba imbabazi nanisegura cyane kuri buri wese wakozweho n’iriya mvugo y’igereranya na Gitera. Ntiyari ikwiye na busa.”

“Yago uronda, urobanura, uvangura ntaba muri njye”

Mu butumwa bwe, Yago yashimangiye ko adashyigikiye amacakubiri, ivangura cyangwa ingengabitekerezo y’urwango, agaragaza ko amagambo yakoresheje adakwiye gufatwa nk’indangagaciro zimuranga.

Ati “Nabuze ubushishozi no kwitwararika mu kazi, maze umujinya no guhubuka biriganza.”

Yongeyeho ati “YAGO uronda, urobanura, uvangura ntaba muri njye. Uwo si we njye.”

Yavuze ko Yago TV Show yashingiwe guteza imbere ubumwe, ubufatanye no gufasha abantu bafite impano, aho kuba igikoresho cyo kubiba amacakubiri cyangwa kwibasira abandi.

Yagaragaje ko hari ibikorwa byagiye bigaragara mu ruganda rw’imyidagaduro bifashisha ibyamamare mu gukwirakwiza ubutumwa bushobora kubiba urwango mu Banyarwanda, avuga ko atifuza ko izina rye cyangwa iry’ikigo cye ryahuzwa n’ibyo bikorwa.

Ati “Aha simparangwa, sinanahikoza kandi ibi ntibishidikanyweho bidasubirwaho.”

Yashimangiye ko ashyigikiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, agamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ndi kumwe 100% n’umurongo wa Leta yacu wa Ndi Umunyarwanda. Abatari kumwe nawo, mbamaganye ubu n’iteka ryose!”

Yago yavuze ko guhera ku wa 20 Ukwakira 2026 yafashe icyemezo cyo kudakomeza gukoresha imvugo cyangwa ibikorwa bigamije gushyamiranya abantu, gusebanya no guterana amagambo.

Ati “Kugeza none ku wa 20/10/2026, niseguye kandi nsabye imbabazi aho hose, mu buryo bwose, mu ngiro no mu mvugo, ntabanogeye, nakosheje, nakoze ibyasesengurwamo ibigize ibyaha, nabatengushye.”

Yakomeje avuga ko azajya yifashisha inzira zemewe n’amategeko mu gukemura ibibazo, aho gukomeza guhangana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Uwo tutahuye, tutazahuza mu rugendo rw’akazi kaniye, tuzabicoca. Bitunaninye, nzisunga inzego zibishinzwe, nshake ubutabera nk’uko namaze kubigenza ubu.”

Yasabye kandi abamukurikirana kwirinda kumwibasira, kwibasira umuryango we n’abakozi ba Yago TV Show, agaragaza ko yifuza ko impande zitandukanye zashyira imbere ubwubahane.

Uyu munyamakuru yanatangaje ko nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yarimuriye ibikorwa bye hanze y’u Rwanda kubera impungenge n’inzitizi avuga ko yahuye na zo, yafashe icyemezo cyo gutangira urugendo rwo kubigarura mu gihugu.

Yagaragaje ko yifuza gufungura paji nshya mu buzima bwe no mu bikorwa bya Yago TV Show, ishingiye ku bumwe, amahoro no guteza imbere impano z’Abanyarwanda.

Mu gusoza itangazo rye, yasabye Abanyarwanda kongera kumugirira icyizere, asezeranya guhindura imyitwarire no gukoresha urubuga rwe mu bikorwa byubaka.

Ati “Nje ntuje, nciye bugufi, nta matiku, nta ntonganyа, nta bushyamirane bundanga.”

“Mana mbabarira, unyobore, umfashe mu byo niyemeje, Rwanda nyumva, mbabarira unyakire, babyeyi, nimumbabarire, munyakire kandi mumperekeze mu ntambwe nshya!”

Ivomo:igihe.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *