Afurika y’Epfo: Umukuru wungirije wa polisi yeguye nyuma yo kuregwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi
1 Min Read

Umukuru wungirije wa polisi y’Afurika y’Epfo yeguye nyuma y’ibyumweru bitatu arezwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umunyamategeko uhagarariye Liyetona Jenerali (Lt Gen) Shadrack Sibiya yatanze ibaruwa y’ubwegure bw’uwo mukiliya we mu iburanisha ku myitwarire ye ryabaye ku wa mbere, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi.

Sibiya, w’imyaka 59, anashinjwa kugirana isano n’abakuru b’ibico by’abagizi ba nabi, ibirego byatumye ahagarikwa ku kazi ke mu mwaka ushize.

Ahakana ibyo birego, hamwe n’ibirego byuko yagiranye umubano n’umukobwa w’imyaka 16 ndetse akanafata ku ngufu umugore w’imyaka 18. Anaregwa icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu.

Sibiya avuga ko rwose yagiranye imibonano mpuzabitsina n’uwo w’imyaka 18 ariko ko bari babyumvikanyeho.

Arafunze kuva ubwo yatabwaga muri yombi mu byumweru bitatu bishize.

Umuvugizi wa polisi Athlenda Mathe yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X avuga ko kuva muri polisi kwa Sibiya gufatwa nko kuhava mu gisebo kuko yari agikurikiranwe muri dosiye ijyanye n’imyitwarire, ubwo yeguraga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *