Uburusiya bubinyujije muri Ambasade yabwo mu Rwanda bwihanganishije abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza mu Karere ka Musanze.
Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda yifatanyije n’abacuruzi n’abandi bose bahuye n’igihombo gikomeye cyatewe n’inkongi y’umuriro yibasiye GOICO Plaza yo mu Karere ka Musanze , inyubako izwiho kwakira ibikorwa byinshi by’ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze.
Mu butumwa ambasade yashyize ahagaragara buragira buti:”Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda yihanganishije byimazeyo abacuruzi bahombejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO i Musanze.”
Iyi nkongi y’umuriro yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibicuruzwa n’ibindi bikoresho byari mu nyubako ya GOICO Plaza, bituma abacuruzi benshi bahura n’igihombo gikomeye gishobora kubasaba igihe kugira ngo bongere kwiyubaka.
Ibicuruzwa by’agaciro ka miliyari zisaga 30 zarahatikiriye
Imibare y’ibanze yatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, igaragaza ko ibicuruzwa n’ibindi bikoresho by’abacuruzi byangijwe n’iyi nkongi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 30.
Iyi mibare iracyari iy’agateganyo, kuko hakomeje gukorwa isuzuma rigamije kumenya neza igihombo buri mucuruzi yagize n’agaciro k’ibyangiritse byose.
Inkongi yibasiye inyubako y’amagorofa atanu, yangiza cyane igice cyo hejuru cyayo, mu gihe igice cyo hasi cyashoboye kurokoka umuriro. Inyubako ubwayo na yo bivugwa ko yari ifite agaciro ka miliyari 17 zisaga nayo yarahiye irakongoka.
Iyi nkongi yasize abacuruzi benshi mu gihirahiro, cyane ko bamwe bari bamaze imyaka bakorera muri iri soko, bakaba bashobora gusabwa kongera gushora imari kugira ngo basubukure ibikorwa byabo.
Perezida Kagame na we yihanganishije abahuye n’iki cyago
Ubutumwa bw’ihumure ntibwatanzwe n’Ambasade y’u Burusiya gusa, kuko na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije abacuruzi n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.
Ubu butumwa bwagejejwe ku baturage binyuze kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Maurice Mugabowagahunde, wavuze ko Perezida Kagame yihanganishije buri wese waburiye imari ye muri iryo soko rya GOICO, abasaba kudacika intege no gukomeza gushyira hamwe kugira ngo bashobore guhangana n’ingaruka z’iki cyago.
Ibi byiyongera ku butumwa bw’ihumure n’inkunga Leta y’u Rwanda yatangaje ko izatanga mu rwego rwo gufasha abacuruzi gusubukura ibikorwa byabo no kureba uko isoko ryakongera gukorerwamo.
Haracyategerejwe kumenyekana kw’impamvu y’inkongi
Nubwo igihombo cyatewe n’iyi nkongi ari kinini, amakuru yatangajwe n’ubuyobozi agaragaza ko nta muntu wahasize ubuzima, abantu 17 bajyanywe kwa muganga, barimo babiri bakomeretse mu buryo bworoheje, mu gihe abandi 15 bagize ihungabana.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiratangazwa mu buryo bwa burundu, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana ibyangiritse n’ingaruka byagize ku bacuruzi.
GOICO Plaza yari imwe mu nyubako zikomeye zakorerwagamo ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze, ikaba yakoreragamo abacuruzi benshi bacuruzaga ibicuruzwa bitandukanye.
Kuri ubu, icyifuzo gikomeye cy’abacuruzi bahuye n’iki gihombo ni ukubona uburyo bwo kongera gukora, ndetse abari barafashe amadeni muri banki bakaba bakoroherezwa.