Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), batangiye isesengura ry’ingengo y’imari igenerwa inzego zitandukanye zitanga serivisi z’ibanze ku baturage, zirimo uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, amazi n’isuku.
Iri sesengura rigamije kureba uko ingengo y’imari igenerwa izi nzego ikoreshwa, ibyagezweho binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, imbogamizi zikigaragara ndetse n’ibikwiye kwitabwaho mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028.
Rizafasha kandi kugaragaza ibyihutirwa gushyirwamo ubushobozi n’amikoro, kugira ngo ingengo y’imari itegurwa izabashe gukemura ibibazo bikibangamiye itangwa rya serivisi z’ibanze, no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage.
Ubu bufatanye bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na UNICEF bugaragaza umuhate wo kunoza igenamigambi no gukoresha neza umutungo wa Leta, by’umwihariko mu nzego zifite uruhare rukomeye mu mibereho n’iterambere ry’abaturage.