“Turi mu Ruhango” yongeye yagarutse hatumirwa Abanyarwanda bose

Ubwanditsi
1 Min Read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko imyiteguro y’igitaramo ngarukamwaka igamije kumurika umuco, ubukerarugendo n’amahirwe atandukanye ari muri aka karere igeze kure, bunatumira Abanyarwanda bose kuzacyitabira ku wa 16 Kanama 2026. Aya makuru yatangarijwe ku rubuga rwa X rw’Akarere ka Ruhango.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, Akarere ka Ruhango kagaragaza ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kwishimana, gusabana no kwizihiza umuco nyarwanda. Ubutumwa bugira buti:

“Mwese muratumiwe mu gitaramo cyacu ngarukamwaka kizaba ku wa 16 Kanama 2026. Muzaze twishimane, twizihize umuco nyarwanda, dusabane kandi tumenye ibyiza bitatse Akarere ka Ruhango.”

Iki gikorwa kitezweho guhuza abaturage bo mu Karere ka Ruhango, abaturutse mu tundi turere ndetse n’abakunda umuco nyarwanda, bakazagira umwanya wo gusabana no kureba ibikorwa bitandukanye biranga Akarere ka Ruhango.

Ruhango ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, kakaba kazwi cyane mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kugira ahantu nyaburanga n’umuco bikurura abahasura. Aka karere gafite abaturage barenga ibihumbi 359 ndetse kagizwe n’imirenge icyenda.

Biteganyijwe ko muri iki gitaramo hazaba ibikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro ndetse n’amahirwe yo kumenyekanisha ibyiza bitatse aka karere, hagamijwe gukomeza guteza imbere ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.

Share This Article