Mu cyumweru kimwe gusa, “Ngwino urare” ya Titi Brown imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni

Ubwanditsi
2 Min Read

Iminsi umunani gusa indirimbo “Ngwino Urare” ya Titi Brown, imaze kurebwa n’abantu barenga mliyoni, ikintu kiyigira imwe mu ndirimbo nyarwanda zarebwe cyane.

Abakurikiranira hafi muzika nyarwanda muri iyi minsi uzumva bakubwira indirimbo iri guca ibintu yitwa “Ngwino urare” cyangwa “Urare”, ni indirimbo y’umubyinnyi Titi Brown, benshi bemeza ko ikoze neza ndetse ikaba yandikanye ubuhanga budasanzwe.

Iyi ndirimbo yasohotse taliki ya 29 Kamena 2026 yagaragayemo ibyamamare byinshi byo mu ngeri zitandukanye hano mu Rwanda, bamwe bakibaza imabaraga uyu musore afite ku buryo akusanyiriza hamwe ibyamamare hafi ya byose bya hano mu Rwanda mu mashusho y’indirimbo imwe rukumbi afite, cyane ko yari azwi mu kubyina gusa.

Ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 12, aho baririmba basaba abantu kuza gusura u Rwanda kuko rufite ibyiza byinshi.

Nyuma y’aho uyu musore Titi Brown amenye ko indirimbo ye igize aka gahigo mu gihe cy’iminsi 8 gusa, yagize ati:”Miliyoni irenga mu minsi umunani gusa si ibintu bisanzwe, ndashimira buri muhanzi, producer, abafata amashusho, ababyinnyi, abanyamakuru, ibitangazamakuru, Dj, inshuti, umuryango na buri mufana wizeye Urare kuva ku munsi wa mbere.”

Uyu musore Titi Brown yakomeje avuga ko umutima we unezerewe, ndetse ko iri ari intangiriro, ko agiye gukora ibindi byinshi kurutaho, ati:”Umutima wanjye uranezerewe, iri ni itangiriro, hari ibindi byinshi biri nyuma y’iyi ndirimbo”

Hari abemeza ko mu minsi mike iri imbere, iyi ndirimbo izaba imaze kurebwa n’abarenga abo kure cyane, bakabivuga kubera iyo ndirimbo iri kwamamazwa n’ibyamamare bitandukanye, ndetse ko kuba abanyeshuri baje mu biruhuko hari icyizere ko bashobora kuyireba cyane bigatuma imibare itumbagira kure na ndetse.

Share This Article