Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uruhare rw’umuco mu kubaka u Rwanda

Ubwanditsi
1 Min Read

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Karindwi yiga ku biganiro n’imibanire hagati y’imico itandukanye ku Isi (World Forum on Intercultural Dialogue), yabereye i Baku, mu murwa mukuru wa Azerbaijan.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, ihuza abayobozi n’abahagarariye ibihugu bitandukanye kugira ngo baganire ku ruhare rw’umuco mu guteza imbere ubwumvikane, ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’abaturage bafite imico itandukanye.

Mu biganiro byahuje abaminisitiri bo mu bihugu bitandukanye, Dr Utumatwishima yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukoresha umuco nk’igikoresho cy’ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no guteza imbere igihugu.

Yasobanuye uburyo umuco nyarwanda ushobora kugira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda, guteza imbere ubwiyunge no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku ndangagaciro zisangirwa n’Abanyarwanda.

Ibyo biganiro byahaye u Rwanda umwanya wo gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bw’uko indangagaciro z’umuco zishobora gukoreshwa mu kwimakaza imibanire myiza, guha urubyiruko ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere no gushimangira umusingi w’ubumwe bw’igihugu.

Inama Mpuzamahanga yiga ku biganiro hagati y’imico itandukanye ni urubuga ruhuza ibihugu n’imiryango itandukanye kugira ngo barebere hamwe uburyo umuco n’ubwumvikane hagati y’abantu bafite imico itandukanye byagira uruhare mu gukemura ibibazo bihuriweho no guteza imbere amahoro n’ubufatanye.

Kwitabira iyi nama kwa Minisitiri Utumatwishima byabaye umwanya wo kugaragaza ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka igihugu, by’umwihariko mu bijyanye no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge no guha urubyiruko uruhare mu iterambere ryacyo.Image

Image

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *