Minisitiri w’umutekano yasabye abapolisi kujya batekereza mbere

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Vincent Biruta, yasabye abapolisi bashya barangije amahugurwa kurangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, umurava n’ubunyamwuga, bagashyira umuturage ku isonga mu kazi kabo ka buri munsi.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bashya, aho yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ikwiye kurushaho kwibanda ku gukumira ibyaha mbere y’uko bikorwa, aho gutegereza ko bibaho kugira ngo ibikurikirane.

Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yagize ati: “Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba; Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.”

Yasobanuye ko kubaka umutekano urambye bisaba ko abapolisi bakora kinyamwuga, bagaharanira kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, ndetse bagafatanya n’izindi nzego mu kuzuza inshingano zo kurinda Igihugu.

Minisitiri Biruta yibukije abapolisi bashya ko bafite inshingano zo guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, abasaba gukora akazi kabo bubahiriza indangagaciro z’umwuga w’ubupolisi kandi bubaha abaturage bakorera.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP R. Mujiji, na we yashimiye abarangije amahugurwa ku ishyaka, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga.

Image
Umuyobozi w’ishuri rya Gishali

Yababwiye ko kurangiza amahugurwa atari iherezo ry’urugendo rwo kwiga, ahubwo ari intangiriro y’akazi kazakomeza kubasaba kongera ubumenyi n’ubushobozi. Yabamenyesheje ko mu gihe cyose bazaba bakorera Polisi y’u Rwanda, bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije kubafasha kunoza imikorere no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

CP Mujiji kandi yabasabye kwirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutesha agaciro umwuga w’ubupolisi, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo no kubahiriza indangagaciro za Polisi y’u Rwanda aho bazaba bakorera hose.

Gusoza aya mahugurwa ni intambwe nshya ku bapolisi bayarangije, bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bahawe mu kurinda umutekano w’abaturage. Ibyo bizabasaba gukorera ku ndangagaciro z’umwuga, kubahiriza amategeko no gushyira imbere inyungu z’umuturage, mu rwego rwo gukomeza kubaka umutekano urambye mu Rwanda.

Image

Image

Image

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *