Umusore w’imyaka 18 ukomoka mu Burundi yafatiwe mu gishanga cya Kanyaru, mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, akekwaho kwiba ibigori by’abaturage bahinga muri icyo gishanga.
Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko uwo musore yinjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akajya mu mirima y’ibigori iherereye mu gishanga cya Kanyaru, gihingwamo n’abanyamuryango ba koperative COAMANYA.
Abaturage bavuga ko uwo musore yagiye mu bigori byari bihinzwe muri icyo gishanga, ariko abarinzi bari bashinzwe kurinda imyaka bahita bamufata, bamushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ku byo akekwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yemeje amakuru y’ifatwa ry’uwo musore, avuga ko akekwaho kugerageza kwiba ibigori by’abaturage.
Yagize ati: “Ni byo koko yafashwe akekwaho kwiba ibigori by’abaturage bahinga muri kiriya gishanga cya Kanyaru, ashyikirizwa RIB kugira ngo hakorwe iperereza.”
Amakuru ahari avuga ko uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo, mu gihe iperereza ku byo akekwaho rigikomeje.
Abaturage bagaragaza impungenge z’umutekano mu gishanga cya Kanyaru
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru bagaragaje impungenge zishingiye ku kuba mu myaka yashize muri icyo gishanga haragiye hafatirwa abantu bakomoka mu Burundi bakekwagaho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye kwiba imyaka n’amatungo.
Abaturage bamwe banagaragaje amakenga ko uwo musore ashobora kuba ari Imbonerakure, umutwe w’urubyiruko rufitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi. Icyakora, ayo makuru ntaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Mu bihe bitandukanye, abarundi bagiye bambuka mu buryo butemewe n’amategeko bagafatirwa ku butaka bw’u Rwanda, kuri ubu hari abandi baherutse kuburanishwa n’urukiko hakaba hasigaye gufata umwanzuro.
(Yanditswe na Fabrice MPORANANAYO)