Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze, akaba na Perezida wa Komite ishinzwe Kuvugurura Umujyi wa Musanze, Tugengwenayo Theonas, yatangaje ko hamaze kuboneka imyanya 735 izimurirwamo bamwe mu bacuruzi bakoreraga mu nyubako ya GOICO Plaza, iherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Tugengwenayo yabwiye Itangazamakuru ko kugeza ubu hamaze kwandikwa abacuruzi 1.807 bafite imitungo yangijwe n’iyo nkongi, mu gihe ibikorwa byo kubarura ibyangiritse no gushakira aho abo bacuruzi bakomereza imirimo yabo bikomeje.
Tugengwenayo yasobanuye ko hari gukorwa ibarura ry’abacuruzi bari bafite ubwishingizi n’abatari babufite, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abahuye n’ibihombo.
Ati :“Turi mu bikorwa byo kubarura abari bafite ubwishingizi n’abatari babufite kugira ngo tumenye imibare nyakuri yabo. Ikindi ku bufatanye n’Ikigo RICA turi no kugenzura ibicuruzwa byabashije kurokoka, turebe ibigishobora gukoreshwa bibe byasubizwa ku isoko, noneho ibyangiritse byo bishyirwe ahabugenewe”.
Tugengwenayo yavuze ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubw’Intara y’Amajyaruguru, bakomeje gushakisha ahantu hashobora kwakira abacuruzi bakoreraga muri GOICO Plaza.
Ati :“Twatangiye gushakira imyanya aho abacuruzi bashobora kwimukira. Hari abari kugenda bafata imyanya yo gukoreramo n’ubwo imibare yabo itaranozwa neza”.
Yasobanuye ko kubona imyanya ihagije yo kwakira abacuruzi bose icyarimwe bitoroshye, ariko agaragaza ko hari icyizere cy’uko mu mezi atarenze atatu hazaba hamaze kuzura inyubako enye zigeretse mu Mujyi wa Musanze, zishobora gufasha gukemura ikibazo cy’ibibanza by’ubucuruzi.
Ati :“Mu bihe bidasanzwe nk’ibi turasaba abacuruzi ko aho bishoboka baba bafashe imyanya iboneka mu nkengero z’umujyi.”
Haracyasuzumwa niba inyubako ya GOICO ishobora gusanwa
Hagati aho, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) cyatangiye ubugenzuzi bugamije kumenya niba inyubako ya GOICO Plaza ishobora gusanwa ikongera gukoreshwa cyangwa niba yarangiritse ku buryo bisaba ko isenywa burundu.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yabwiye Itangazamakuru ko iryo genzura rimaze iminsi rikorwa, kandi ko ibyavuyemo bizatangazwa mu gihe cya vuba.
Ati :“Turi gukora ingenzura ngo tumenye niba iriya nyubako yakongera gukorerwamo. Hari gupimwa niba inkingi, ibikuta n’ibindi bigize inyubako bitaba byarangiritse”.
Rukaburandekwe yasobanuye ko ibyavuye muri iryo genzura bizashyikirizwa ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na ba nyir’inyubako, kugira ngo hafatwe umwanzuro ku kizakurikiraho.
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa.
Iri soko ryajyaga rirema abantu bagera ku bihumbi 12 ku munsi, rikaba ryari rimwe mu masoko akomeye mu Mujyi wa Musanze.
Amakuru agaragaza ko iyi nkongi yangije ibicuruzwa byari bifite agaciro karenga miliyari 30 Frw, mu gihe inyubako ubwayo yari ifite agaciro k’ishoramari ka miliyari 17 Frw.
Iyi nyubako yari ihuriweho n’abanyamigabane bagera kuri 87, bari bafite imigabane ingana na 51%, mu gihe Leta yari ifitemo imigabane ya 49%.
ivomo:igihe