Polisi yo muri Afurika y’Epfo yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku muhinzi w’imyaka 50, witwa Donovan Marx, warashwe, agaterwa ibyuma ndetse agahohoterwa bikomeye, kugeza ubwo abamwibasiye bamuciye amatwi yombi.
Icyo gitero cyabereye mu isambu ye i Syferfontein, hafi y’agace ka Ventersdorp, mu Ntara ya North West, ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo agaragaza ko abantu batatu bitwaje imbunda, bambaye udupfukamunwa two guhisha mu maso, babanje gufata umukozi wakoraga mu isambu ya Marx, bamuboha amaboko n’amaguru bakoresheje insinga, mbere y’uko nyir’ubwite ahagera.
Abo bagizi ba nabi bamaze kubona Marx ageze mu rugo rwe, baramurashe, bamukururira mu nzu, bamuboha, bamukorera iyicarubozo ndetse bamutera ibyuma. Banamuciye amatwi yombi, nyuma bashakisha mu nzu, bakura imbunda eshatu mu kabati zabikwagamo, bahita bahunga bakoresheje imodoka ye yo mu bwoko bwa Isuzu.
Polisi yatangaje ko abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu gace ka Ventersdorp.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026, abandi batatu bafatiwe mu gace ka Promosa, hafi y’umujyi wa Potchefstroom, bituma umubare w’abamaze gutabwa muri yombi ugera kuri batanu.
Mu bikorwa byo kubafata, Polisi yatangaje ko yafatiriye imbunda enye, ebyiri muri zo zikaba zifitanye isano n’iki gitero, imyambaro ndetse n’imitako bikekwa ko byibwe.
Abafashwe bafite imyaka iri hagati ya 26 na 56. Biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’inkiko za Ventersdorp na Potchefstroom ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, bakurikiranyweho ubujura bukoreshejwe ingufu, gushaka kwica umuntu no gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Donovan Marx yajyanywe mu bitaro aho arwariye mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU).
Umuryango we watangaje ko yakomeretse bikomeye, aho isasu ryamwinjiye mu mugongo rikanyura mu mpyiko, ndetse rikangiza n’amara, ku buryo abaganga byabaye ngombwa ko bamubaga bakuraho igice cyayo.
Yatewe kandi icyuma mu kuguru, naho amatwi ye yombi yari yaciwe n’abagabye igitero ku buryo abaganga batashoboye kuyagarura.
Umuryango we wasabye abantu kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe ku miterere y’ubuzima bwe no kutabangamira iperereza rya Polisi. Washimiye kandi abantu bakomeje kubaba hafi, babasengera kandi babafasha muri ibi bihe bikomeye.
Icyo gitero cyateje impaka n’impungenge ku mutekano w’abahinzi n’abakozi babo muri Afurika y’Epfo, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Minisitiri w’Ubuhinzi muri Afurika y’Epfo, Willie Aucamp, yamaganye ubu bugizi bwa nabi, avuga ko ibitero nk’ibi bishyira mu kaga ubuzima bw’abahinzi n’abakozi babo, kandi bikaba bishobora no kugira ingaruka ku mutekano w’ibiribwa by’igihugu.
Yasabye Polisi kongera imbaraga mu gukumira ibyaha bikorerwa mu cyaro, kunoza iperereza no gukorana n’inzego z’umutekano zikorera muri ibyo bice.
Iki gitero kibaye mu gihe mu Kwakira 2026, mu Ntara ya North West, hari hamaze kugaragara ibindi bikorwa by’urugomo byibasiye abahinzi. Muri byo harimo n’iyicwa rya Hannetjie van Zyl w’imyaka 55, wishwe mu gitero cyagabwe ku isambu ye hafi ya Ottosdal.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese mu bafashwe n’impamvu nyamukuru yatumye uyu muhinzi yibasirwa.
