Ethiopia: Aba ministres n’abayobozi bakuru bashyizwe mu ngando

Ubwanditsi
1 Min Read

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yashyize abaminisitiri n’abandi bategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri leta mu myitozo ya gisirikare, avuga ko ikinyabupfura cya gisirikare gishobora gufasha mu kubaka abayobozi bakomeye cyane no kwihutisha iterambere ry’icyo gihugu.

Amafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Hurso, arimo gukora imyitozo ya gisirikare ari kumwe n’abaminisitiri, abaminisitiri bungirije n’abakuriye ibigo bya leta.

Ibyo bintu ntibisanzwe muri Ethiopia, aho abategetsi b’abasivile bo ku rwego rwo hejuru muri leta ari imbonekarimwe kubabona barimo gukora imyitozo ya gisirikare.

Abitabiriye iyo myitozo ya gisirikare barimo Minisitiri w’umurimo no guteza imbere ubumenyi Muferiat Kamil, Minisitiri w’imari Fitsum Assefa na Minisitiri w’ubuzima Mekdes Daba.

Ntibisobanutse igihe iyi myitozo ya gisirikare yatangiriye cyangwa igihe byitezwe ko izamara.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’intebe, uzwi nka Abiy, yavuze ko intego ya Ethiopia yo kugera ku burumbuke (iterambere) kuri bose isaba ko abayobozi bayo baba bameze neza ku mubiri, bakomeye mu bijyanye n’amahame mbwirizamuco ndetse bashoboye mu bwenge.

Yavuze ko ibigo bya gisirikare bitanga amasomo y’ingirakamaro y’ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kubazwa inshingano hamwe n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Abasirikare baba bafite aho kumasha [guhamya] mu gihe abasivile bo bagira intego. Ikiba kigamijwe kuri bombi ni intsinzi.” Yongeyeho ko guhuriza hamwe ikinyabupfura cya gisirikare n’ikinyabupfura cya gisivile bizafasha mu gushyiraho igisekuru gishya gishoboye kubigeraho byombi.

Ifoto igaragaza Abiy Ahmed yicaye hasi mu kibuga kirimo kaburimbo, yambaye imyenda ya gisirikare y'ibara ry'ikigina. Arimo kuganiriza itsinda ry'abantu na bo bambaye imyenda isa n'iyo yambaye y'ibara ry'ikigina, na bo bicaye aho hasi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *