Trump yakoze ibi bikorwa mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amatora ateganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, abe. Yasuye Leta za Florida, Iowa na Kansas, aho yitabiriye inama zitandukanye zo gushishikariza abaturage gutora abakandida b’Abarepubulikani.
Aya matora afite uburemere bukomeye kuri Trump kuko ashobora guhindura imiterere y’ubutegetsi bwe mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye ya kabiri, bitewe n’uko ishyaka rye rishobora gutakaza ubwiganze rifite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yibanze ku gusaba abaturage kutazaha Abademokarate (Democratic Party) amahirwe yo kuyobora Kongere, avuga ko nibabona ubwiganze bashobora gufata ibyemezo byazahungabanya ubukungu bw’imiryango y’Abanyamerika.
Yashinje Abademokarate gushyira igihugu mu bihe bibi, avuga ko mu gihe cy’ubuyobozi bwabo Amerika yari mu bihe bigoye, ariko ko kuva yasubira ku butegetsi yatangiye kuyigarura mu bihe byiza.
Trump yagerageje kuyobya ibitekerezo by’abaturage ku bibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa, ibikomoka kuri peteroli n’ubuvuzi, ahubwo akabereka ko Abademokarate ari bo bashobora guteza ibindi bibazo mu gihe bazaba bafite ububasha bwo gufata ibyemezo.
Ibi bibazo by’ubuzima n’imibereho byugarije Abanyamerika byakajije umurego nyuma y’intambara ya Iran yatangiye mu mezi asaga umunani ashize, bigira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Abarepubulikani bashobora gutakaza ubwiganze muri Kongere
Nubwo Trump yakoze ibikorwa bikomeye byo gushaka amajwi y’abaturage, ibipimo by’amatora byagaragazaga ko ishyaka rye rishobora guhura n’imbogamizi zikomeye.
Kugeza ubu, Abarepubulikani ni bo bafite ubwiganze mu mitwe yombi ya Kongere ya Amerika, ari yo Sena (Senate) n’Umutwe w’Abadepite (House of Representatives).
Gusa ibipimo by’amatora byagaragazaga ko Abademokarate bafite amahirwe menshi yo kwegukana ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite, ndetse bakaba bashobora no kugira ubwiganze muri Sena.
Ubushakashatsi bwakozwe na NBC News bwagaragaje ko 52% by’abaturage biyandikishije gutora bashyigikiye ko Abademokarate bagira ubwiganze muri Kongere, mu gihe 45% bashyigikiye Abarepubulikani.
Ku rundi ruhande, igikoresho cy’isesengura ry’amatora cya Kaminuza ya Harvard cyagaragazaga ko Abademokarate bafite amahirwe angana na 96% yo gutsinda amatora y’Umwe mu Mitwe ya Kongere, ndetse na 76% yo kwegukana Sena.
Impinduka mu ishyaka ry’Abademokarate
Muri iyi minsi ya nyuma yo kwiyamamaza, politiki ya Amerika yanaranzwe n’impinduka zitunguranye mu isiganwa ryo gushaka umwanya muri Sena uhagarariye Leta ya Michigan.
Haley Stevens, wari uhatanira itike y’ishyaka ry’Abademokarate ariko akaza gutsindwa na Abdul El-Sayed, yatangaje ko ashyigikiye Mike Rogers, umukandida w’Abarepubulikani.
Iki cyemezo cyateje impaka n’uburakari mu ishyaka ry’Abademokarate, mu gihe Trump we yashimye Stevens, amwita intwari kubera guhindura uruhande agashyigikira umukandida bahanganye.
Iyi mpinduka ifatwa nk’ingenzi muri Michigan, imwe muri Leta zishobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ishyaka rizagira ubwiganze muri Sena.
Amatora yo hagati muri manda ya Perezida (Midterm Elections) ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, akaba azagaragaza uko Abanyamerika babona imikorere y’ubuyobozi bwa Trump kuva yasubira ku butegetsi.
Niba Abademokarate batsinze bakagira ubwiganze muri umwe cyangwa imitwe yombi ya Kongere, bizabaha ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa by’ubuyobozi bwa Trump, kubaza ibisobanuro ku byemezo byabwo no kubangamira imwe muri politiki ashaka gushyira mu bikorwa.
Ku rundi ruhande, Trump n’Abarepubulikani bifuza gukomeza kugira ubwiganze kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa gahunda zabo batagowe n’imbogamizi zituruka ku ishyaka ritavuga rumwe na bo.
Ibyavuye muri aya matora rero birenze guhatanira imyanya muri Kongere, kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku cyerekezo cya politiki ya Amerika mu myaka ibiri isigaye kuri manda ya kabiri ya Donald Trump.