Cristiano Ronaldo yashyizeho umurongo utukura ku bijyanye no gukomeza gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal, aho bivugwa ko ashobora kutongera kuyikinira mu gihe Jorge Jesus azaba akiyibereye umutoza.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail nyuma y’umwuka mubi ukomeje kuvuka hagati y’uyu mukinnyi w’imyaka 41 n’umutoza mushya wa Portugal, Jorge Jesus.
Ronaldo yatunguye benshi ubwo yavaga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal muri Denmark, nyuma y’uko Jorge Jesus atangaje ko atari bumushyire mu bakinnyi babanza mu mukino wari guhuza Portugal na Denmark muri UEFA Nations League.
Daily Mail yatangaje ko iki gikorwa cya Ronaldo cyatumye hatangira kwibazwa niba umubano we na Jorge Jesus warageze aho udashobora kongera gusubira ku murongo, ndetse ko Ronaldo ashobora kuba yarafashe umwanzuro wo kutongera gukinira Portugal mu gihe uyu mutoza akiri ku buyobozi bw’ikipe.
Ronaldo yari yarangije umukino Portugal yatsinzemo Norvège ibitego 2-1 yicaye ku ntebe y’abasimbura, mbere y’uko Jorge Jesus atangaza atari bumubanze mu kibuga ku wundi mukino wa Denmark. Ibi ni byo byakurikiwe no kuva kwe mu mwiherero.
Nyuma yo kuva mu mwiherero, Ronaldo yavuze ko igihe nikigera azabwira Abanya-Portugal ukuri ku mpamvu zatumye afata uwo mwanzuro, anifuriza ikipe n’abakinnyi bagenzi be amahirwe masa.
Ati mu butumwa bwe ko “mu gihe gikwiye” azabwira Abanya-Portugal ukuri ku mpamvu zamuteye kuva mu ikipe y’igihugu.
Icyakora, Jorge Jesus we yakomeje kugaragaza ko umuryango ugifunguye.
Nyuma yo gutsinda Norvège, yavuze ko Ronaldo ashobora kugaruka igihe cyose yaba abishaka, avuga ko ikibazo cyabaye hagati yabo ari “ukutumvikana” kandi ko cyakemuka bitagoranye.
Umutoza kandi yavuze ko Ronaldo ari we uzafata umwanzuro ku bijyanye n’igihe azarangiriza gukinira Portugal.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença, na we yavuze ko Ronaldo agikenewe mu ikipe kandi ko ibyo byabaye byakemuka imbere mu muryango w’ikipe.
Ronaldo biravugwa ko atagishaka gukinira Portugal mu gihe itozwa na Jesus, mu gihe amakuru avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ndetse n’uriya mutoza bari gukora iyo bwabaga ngo azagaruke mu kipe y’igihugu.
Ni Ronaldo umaze gukinira Portugal imikino 234, akaba ari na we umaze kuyitsindira ibitego byinshi, 146.