Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwapimishije abakinnyi bayo covid-19

8,155
RPF

Nyuma yo kuva mu bibazo byari bimaze igihe kitari gito, Ubuyobozi bushya bw’ikipe yaRayon Sport bwapimishije abakinnyi n’abakozi bayo bose covid-19.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Ukwakira 2020 kibera ku biro bikuru by’iyi kipe aho biherereye ku Kimihurura mu mugi wa Kigali.

Iki ni cyo gikorwa Komite nshya ihereyeho nyuma y’uko yahawe ububasha na Komiti y’inzibacyuho ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Biteganyijwe ko abakinnyi bose ba Rayon Sports bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2020, aho bazajya baba i Gikondo mu gihe imyitozo izajya ikorerwa ku kibuga cyo mu Nzove.

Gupimisha abakinnyi n’abakozi biri mu byo komite nshya iyobowe na Rtd. Capt. Uwayezu Jean Fidèle ihereyeho.

Rayon Sports yabaye iya kabiri, inyuma ya APR FC mu mwaka ushize w’imikino, ni yo yari yatwaye Shampiyona ya 2018-2019.

Leave A Reply

Your email address will not be published.