Ubwongereza: Leta igiye gusubiza Abaturage muri gahunda ya #gumamurugo#

8,205
COVID-19: England Put On Four-week Lockdown - Taarifa Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje ibihe bidasanzwe bya guma mu rugo bizamara ukwezi kumwe, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije iki gihugu kubera ubwiyongere bw’ubwandu bushya.

Muri ibi bihe bizatangira ku wa Kane w’icyumweru gitaha, utubari, resitora, inzu zikorerwamo siporo, inzu z’imyidagaduro n’amaduka amwe n’amwe, byose bizaba bifunzwe. Ibigo by’amashuri makuru na kaminuza, inganda n’ibikorwa by’ubwubatsi byo bizakomeza gufungura kimwe n’imikino ihuza abakinnyi b’umwuga.

Abadepite bamwe ndetse n’abakora ubushabitsi ntibishimiye iri tangazo ryo kuguma mu rugo, bavuga ko bishobora guteza inzara. Bavuga ko gushyira igihugu cyose muri guma mu rugo muri ibi bihe byegereje iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, ari ukubashyira mu gihombo gikabije.

Biteganyijwe ko kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha abadepite bazatora bemeza niba iki icyemezo cya guma mu rugo kizagumaho. Abatagishyigikiye bavuga ko Guverinoma yashyizweho igitutu n’itsinda ry’abaganga, bigatuma ifata icyemezo gihutiyeho.

BBC yatangaje ko muri ibi bihe bya guma mu rugo, abaturage basabwa kuguma mu ngo, uretse mu gihe serivisi bakeneye badashobora kuzibonera mu rugo nko kwivuza no guhaha ibiribwa.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson anengwa kuba yaratinze gufata umwanzuro ku nama yagiriwe n’abajyanama be hagati muri uku kwezi gushize, ubwo bamugiraga inama yo gushyiraho agahe gato ka guma mu rugo, none bitumye hajyaho guma mu rugo y’igihe kirekire, ifite amabwiriza akarishye kandi gishobora no kwiyongera.

Abashinzwe uburezi na bo bavuga ko hakenewe ingamba zidasanzwe mu mashuri kugira ngo ubwandu butazahitana abanyeshuri.

Boris yavuze ko amabwiriza yo kuguma mu rugo azoroshywa ku itariki 2 Ukuboza. Avuga ko kwizihiza Noheli na byo bizakorwa mu buryo bwihariye mu kwirinda Coronavirus, ahubwo ngo gufata imyanzuro ya guma mu rugo muri iki gihe bizatuma nibura imiryango ihura mu bihe bya Noheli.

Kuri uyu wa Gatandatu muri iki gihugu habonetse abantu bashya 21,915 banduye covid-19, bituma umubare w’abantu bose bamaze kwandura uba 1,011,660 kuva iki cyorezo cyagaragara yo. Kimaze guhitana abantu 46,555.

Kugeza ubu kandi abantu 11,000 barembeye mu bitaro kubera Covid-19 ndetse 978 muri bo bari mu byuma bibongerera umwuka wo guhumeka.

Guma mu rugo mu Bwongereza yemejwe nyuma yo mu Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi.

England sets £10,000 fine for breaking Covid-19 self-isolation rules
Leave A Reply

Your email address will not be published.