Dr Christophe Asaba Muyoboke usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera yahoze yitwa Akagera Game Lodge, yatorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Kiyonza, mu gihe Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi we yatorewe kuba ushinzwe umutekano mu Mudugudu bitungura benshi.

Aba bagabo batorewe mu matora y’inzego z’ibanze akomeje kubera hirya no hino mu gihugu. Kimwe mu bikunze kuranga aya matora ni ugutora bamwe mu bantu badasanzwe bamenyerewe mu baturage.
Brig Gen (Rtd) Alex ibambasi yatorewe kuba ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini wo mu Karere ka Kayonza, yizeza abaturage gufatanya na bo mu kwicungira umutekano kuko ako gace yatorewemo kazwiho kugira inzuri nyinshi.
Dr Christophe Muyoboke we yatorewe kuyobora Umudugudu wa Kiyonza uherereye mu Murenge wa Mwiri.
Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imicungire y’abakozi, yavuze ko ari ibintu yishimiye cyane kuko yagiye anakora mu nzego zitandukanye zirimo kwigisha muri Kaminuza n’izindi.
Yagize ati: “Nabitewe n’ishyaka no gukunda icyerekezo cy’Igihugu cyacu. Mu by’ukuri iyo umuntu ageze hejuru mu mashuri aba ari umwarimu cyangwa umushakashatsi, rero hari imirimo myinshi wakoramo. Nanjye rero nahisemo gufatanya n’abandi nkaba Umukuru w’Umudugudu, bagenzi banjye bangiriye icyizere mbona ko nta mpamvu yo kubatenguha.’’
Dr Christophe yavuze ko kugira amashuri menshi, amafaranga se cyangwa icyubahiro bitewe n’izindi nshingano zose ukora bidakuraho ko uri umuturage mu gihugu cyawe. Yavuze ko ibyo wakora byose utazamuka ku rwego rw’igihugu utabanje gushinga imizi aho utuye ngo uhatange umusanzu.
Ati :“Umusingi wo kugira ngo igihugu cyubakwe, kigire iterambere nk’iryo tugezeho cyangwa se twifuza kugeraho ni uko abayobozi bose bakorera hamwe, ni uko abo bantu bafite amafaranga n’amashuri menshi bafatanya n’abandi baturage mu kuzamura wa muturage uri hasi cyane.’’
Dr Christophe yavuze ko yumva nta kintu kigoranye kizamugora cyane mu buyobozi bwe bw’Umudugudu kuko ngo atazakora wenyine ahubwo hari komite y’abandi benshi batoranwe, ko kandi yizeye kuzafatanya n’izindi nzego z’Akagari n’Umurenge kugira ngo akazi ke kagende neza.
Src:Igihe