Nyuma yo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bapfa ko yanze ko baryamana, Byiringiro Lague wahoze muri Police FC, wanakiniye APR FC yatawe muri yombi, ndetse ahita afungirwa mu Karere ka Kamonyi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026 mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Amakuru UMUSEKE dukesha iyinkuru wamenye avuga ko uyu Byiringiro yafunzwe, bigakekwa ko yakubitiye umukobwa muri Guest House kuko yanze ko baryamana.
Abatanze amakuru bavuga ko uyu mukinnyi yahamagaye uwo mukobwa mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusanga mu icumbi ry’abashyitsi [Guest House].
Umukobwa akihagera, aba bombi batangiye gusangira ikirahuri n’ibiryo, maze Byiringiro abonye igicuku kinishye asaba uyu mukobwa ko baryamana, undi aramutsembera amubwira ko atari byo byamuzanye. Bivugwa ko nyuma y’uko uyu mukobwa yangiye Lague ko baryamana, undi yamukubise kugeza ubwo yatabaje Inzego z’Umutekano, ziraza ziramufata.
Byiringiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Runda, mu gihe iperereza rikomeje nk’uko amakuru abyemeza.